• Mon. Jul 1st, 2024

Croix-Rouge yavuze impamvu yahagaritse inkunga ku bavanwe mu byabo n’intambara , naho m23 yahishuye iherezo ry’iyi ntambara iri muri RDC.

Share with others

Umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge (ICRC), watangaje ko wahagaritse inkunga y’ibiribwa ku bimuwe n’intambara bari mu nkambi z’impunzi ziherereye muri teritware ya Nyiragongo, n’ahandi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni bikubiye mu butumwa bw’inyandiko uyu muryango washize hanze ukoresheje urubuga rwa x, rwahoze rwitwa Twitter. Muri ubwo butumwa Croix Rouge yagaragaje ko kubera ibibazo by’i ntambara kandi umubare wa bakomeza guhunga ukaba ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi, bityo ubushobozi bwo kubafasha ngo bukaba ari buke.

Muri ubwo butumwa bagize bati: “Mu bantu 58000 bagenewe iyi nkunga, twashoboye kwita gusa ku batarenze , 29046, abarengaho gato kimwe cya kabiri 1/2, cyabagenerwa bikorwa bose, twabigezeho ku bufatanye n’abakorera bushake baturutse hirya no hino mu gihugu.”

Bukomeza buvuga ko “abimuwe mu byabo n’intambara babayeho mu buzima bushaririye.”

Bimwe mu byingenzi aba bimuwe n’intambara bakeneye harimo ibiribwa, amazi meza, ibikoresho by’isuku ndetse n’ubuvuzi, umuyobozi mukuru wa ICRC, madam Myriam yaboneyeho gukangurira impande zishyamiranye koroheramo abaturage bakabona agahenge, ni mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje gusatira gufata isantire y’ingenzi ya Kanyabayonga.

Kandi aba barwanyi ba M23 bakaba bari batangaje nabo ko muri iyi mirwano bahanganyemo n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, biteguye guhangana n’ibitero ibyari byo byose bazagabwaho, mpaka ariko amaherezo bakavanaho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, ubwo bavuga ko bubangamiye igice kimwe cy’Abanyekongo, nk’uko umuvugizi w’uyu mutwe mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yari aherutse kubivuga.

Ibi bibaye mu gihe minisitiri mushya w’ingabo z’iki gihugu, Guy Kabombo avuze ko we azarangiza intambara iki gihugu kirimo na M23 mu minsi itarenze ijana.

                  MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *