• Fri. Jul 5th, 2024

Cornelle Nangaa bwa mbere agaragara mu mwambaro wa gisirikare, maze atangaza kandi gushiraho akadomo kanyuma u butegetsi bwa Kinshasa.

Share with others

Corneille Nangaa ukuriye Alliance Fleuve Congo, yagaragaye mu mwamwambaro wa gisirikare, aho yari mubice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ubwa mbere Corneille Nangaa agaragaye mu mwambaro wa gisirikare, kuva ageze i Rutsuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho yaje aje gufatanya n’u mutwe wa M23 kugira ngo bavaneho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, nk’uko yakunze kubigarukaho cyane.

Nangaa yageze muri teritware ya Rutsuru, mu mpera z’u mwaka ushize w’2023, ubwo yageraga i Rutsuru yashize itangazo hanze ahamagarira amashirahamwe atandukanye akorera mu gihugu imbere no hanze ya Congo, urubyiruko, Abanyapolitike, ndetse na basirikare, abasaba kuyoboka Alliance Fleuve Congo, avuga ko intego ya mbere ari ugukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa, maze ngo hagashirwaho ubundi butegetsi bushya.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 22/02/2024, iri huriro rya rya Alliance Fleuve Congo, ririmo n’umutwe wa M23, bakoze i Nama idasanzwe igamije kwerekana ubuyobozi bwayo, aha niho umuyobozi mukuru wiri huriro Corneille Nangaa yagaragaye ya mbaye umwambaro wa gisirikare. Ni Nama bigaragara ko yabereye ahitwa Cyanzu, nk’uko byashizwe mu itangazo umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka yashize hanze.

Nyuma y’iyi Nama iri huriro rya Alliance Fleuve Congo, bakoze itangazo bagaragaza ubuyobozi bugize iri huriro.

Nk’uko iryo tangazo ribivuga n’uko Cornelle Nangaa ariwe muyobozi mukuru naho General Major Sultan Makenga akaba ariwe ukuriye ibikorwa bya gisirikare.

Muri iryo tangazo kandi rya Alliance Fleuve Congo, rivuga ko rigiye gushiraho iherezo ubutegetsi bwa Kinshasa, bukomeje urwango bushingiye ku moko no gutoteza abaturage. Iri tangazo risoza rivuga ko nta yandi mahitamo Alliance Fleuve Congo ifite usibye gufata mpiri ibikoresho by’agisirikare bikoreshwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, mu rwego rwo kugira ngo bagarurire abaturage ba Congo amahoro n’umutekano urambye.

                     MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.