• Fri. Jul 5th, 2024

Colonel Gereyadi Eric, aratabarizwa kuko ubuzima bwe bumeze nabi aho afungiwe i Kinshasa ku murwa mukuru wa RDC.

Share with others

Colonel Gereyadi Eric aratabarizwa kuko ubuzima bwe bumeze nabi aho afungiwe i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni bikubiye mu butumwa umuryango wa Colonel Gereyadi Eric wahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, aho ubwo butumwa buvuga ko ubuzima bwa Gereyadi bumeze nabi, nyuma y’uko amaze igihe cy’amezi arenga atanu afungiwe muri DEMIAP(iperereza rya gisirikare).

Umuryango we watanze ubu butumwa, uvuga ko ubukesha izindi nfungwa ziheruka kuvanwa muri Demiap zoherezwa muyandi magereza ya leta aherereye i Kinshasa.

Ubutumwa bahawe busaba uyu muryango kugira icyo bakora kugira ngo bagerageze gutabaza imiryango y’abagira neza bakore iyo bwakabaga barokore Colonel Eric Gereyadi aho afungiwe.

Ubutumwa bukomeza buvuga ko Gereyadi atabona icyo afungura, kandi ko anarwaye, ndetse akaba atemerewe kugira uwa musura.

Colonel Gereyadi yahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 01/12/2023 aho yafatanwe n’abandi Banyamulenge barimo n’umudamu wari usanzwe akora akazi ku bucuruzi.

Yafatiwe mu ikambi y’igisikare cya FARDC irahitwa Kokolo, aho yaramaze igihe gito avanwe i Kitona mu mahugurwa y’igisikare.

Amakuru avuga ko Colonel Gereyadi Eric yafunzwe kubera ko ari umunyamulenge, kandi kugeza ubu ntaragezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aburane.

Abanyamulenge bagize igihe bafungwa bazira ubwoko bwabo Abatutsi. Abenshi bafungiwe hirya no hino mu magereza ya Kinshasa n’ahandi mu zindi Ntara.

Bivugwa ko Abanyamulenge batangiye kurenganywa ahagana mu mwaka w’ 1960, ariko bigeze mu 2017 bifata indi ntera. Kugeza n’ubu ntibarabona gitabara.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.