• Wed. Jul 3rd, 2024

Col Rugabisha ufatwa ukundi mu bwoko bw’Abanyamulenge yavanwe mu Minembwe ndetse na brigade 12 izwiho gukoresha Maï Maï mu kwica Abanyamulenge.

Share with others

Col Alexis Rugabisha ufatwa ukundi mu bwoko bw’Abanyamulenge yavanwe mu Minembwe na brigade 12 izwiho gukoresha Maï Maï mu kwica Abanyamulenge.

Aha r’ejo ku Cyumweru tariki ya 30/06/2024, brigade ya 12 yarimaze igihe kirekire ikorera mu Minembwe(mu misozi miremire y’Imulenge) yarasimbuwe, yimurirwa i Minova kuja guhangana na M23, nk’uko iy’inkuru tuyikesha inzego z’u mutekano, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Iyi brigade ya 12 yarimaze hafi imyaka ibarirwa ku cumi ariyo igenzura ibice binini byo mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo yarimo na Colonel Alexis Rugabisha ari nawe wari opserense(ushinzwe imipango) y’iyi brigade.

Ahagana isaha z’igicamunsi Col Rugabisha n’abasirikare bose bo muri brigade ya 12 bavuye ku butaka bwa Minembwe bamanuka imisozi ya Fizi berekeza Uvira, bakazakomeza mupaka na Minova muri teritware ya Kalehe, arinaho batumwe gukorera nk’uko iy’inkuru ibivuga.

Col Alexis Rugabisha, avuka mu bwoko bw’Abanyamulenge ariko agafatwa nk’umwanzi wabo, ni mu gihe ari mubasirikare bakuru ba Banyamulenge babaye muri ibi bice by’i Mulenge kuruta abandi ba ofisiye bose ba Banyamulenge.

Ahanini afatwa nk’u mwanzi wabo ku mpamvu z’uko yagiye ayobora ibitero bigabwa ku bandi Banyamulenge ariko akoreshwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ahagana mu 2010 yayoboye igitero cyagabwe i Lundu ho muri Komine ya Minembwe, ahari ibirindiro by’umutwe wa Gumino, yitwaga kwari yo kwa Col Venant Bisogo. Icyo gitero cyaje gihitana abasirikare bari inkora mutima z’Abanyamulenge, barimo Major Nkumbuyonka, Kayesu, Hassan n’abandi.

Nyuma yaho gato yayoboye ibindi bitero birimo n’ibyagabwe mu Kamombo, i Nyamizunga z Rwitsankuku, bikaza kugwamo abandi basirikare ba Banyamulenge barimo n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu mutwe witwaga uwa 48, nka Major Rutambwe, n’abandi.

Mu gihe kandi mu 2022, ahagana tariki 29, z’ukwezi kwa 12, Col Alexis Rugabisha yayoboye igitero cyagabwe ku baturage b’irwanaho bari ku Kabingo no mu Marango, mu majyepfo ashira uburenganzuba bwa Komine ya Minembwe, iki gitero kandi cyaguyemo abandi basore ba Banyamulenge. Ni gitero gifatwa nk’i cyanyuma Alexis Rugabisha yayoboye akigaba ku Banyamulenge cyatangiye isaha z’igitondo kiza kubamo intambara yabaye ikomeye igeza isaha z’ijoro ryo kuri ayo matariki.

Gusa muri icyo gihe abaturage b’irwanaho bari bafite ingufu gusumbya ingabo za FARDC zari ziyambaje inyeshamba za Maï Maï Bishambuke, ni mu gihe aba baturage b’irwanaho birukanye FARDC na Maï Maï bayivana ku Kabingo bayigeza hejuru ya Minembwe Centre ahari icicaro gikuru cya brigade ya 12.

Alexis Rugabisha umusirikare wo mu ngabo za FARDC siwe wenyine wahemukiye Abanyamulenge kuko n’abayobozi bagiye bayobora iyi brigade babahemukiye bikomeye, nk’uwitwa Brig Gen Dieudonne Muhima wayoboye iyi brigade ya 12 mu 2020 ari mubafashije inyeshamba za Maï Maï Bishambuke kugaba ibitero mu baturage ba Banyamulenge mu Mibunda, Kamombo, Mikenke, Gahwela, Kalingi, Malango n’ahandi, ibi bitero byanyagiwemo Inka z’Abanyamulenge zibarirwa mu bihumbi amagana, kandi binasenya n’uturere twinshi twari dutuwe n’aba Banyamulenge, ahanini nk’akarere kose kitwa i Chohagati kaje gusenywa n’izo ntambara ndetse na Karere ka Mibunda.

Hari abandi basirikare bo ku rwego rwa Col babaye babi muri iyi brigade ya 12, nka bitwa ba Katembo, Col Ekyemb n’abandi bagiye bakora ibikorwa byo guhemukira Abanyamulenge no kubica, kuva mu mwaka w’ 2017 kugeza ubu.

Kuri ubu iyi brigade ya 12 yari yobowe na General André Ohenzo waje gufungwa, ubwo yari yahamagajwe i Kinshasa mu mpera z’u kwezi kwa Gatanu, ahageze atabwa muri yombi. Amakuru yavugaga kwifungwa rye yaje avuga ko yobo yarazize kuba yarageze mu Banyamulenge ntiyabagirira nabi nk’abamubanjirije. We akaba yarayoboye iyi brigade kuva ku itariki ya 12/02/2023 kugeza ubwo yafatwaga arafungwa mu mpera z’u kwezi kwa Gatanu 2024. Igihe cye nta bushamirane bwigeze bugaragara hagati y’Ingabo za leta ya Kinshasa n’abaturage ba Banyamulenge.

Muri iyi misozi miremire y’Imulenge brigade ya 12 yasimbuwe n’abasirikare bo muri brigade ya 21 baje bava i Kitona. Biravugwa ko baje kurwanya Twirwaneho.

                   MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *