• Mon. Jul 8th, 2024

Chairman w’umuryango wa RPF-Inkotanyi, Paul Kagame, yagize icyavuga ku bihugu by’i bituranyi n’iki gihugu cy’u Rwanda.

Share with others

Chairman w’umuryango wa RPF-Inkotanyi, Paul Kagame yagize icyavuga ku bihugu by’i bituranyi n’iki gihugu cy’u Rwanda.

Bikubiye mu butumwa perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku baturage ibihumbi 2550, bari kuri site ya Gisa mu rugerero mu karere ka Rubavu, kuri iki Cyumweru cy’ejo hashize, aho yari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Paul Kagame yatangarije abari bamwitabye ko u Rwanda rushaka kubana neza cyane n’abandi ndetse abishimangira avuga ko ahanini rushaka kurushaho kubana neza cyane cyane n’ibihugu byo muri Afrika n’abandi bohirya.

Yagize ati: “Kuri twe icya mbere ni ukubana neza. Ariko iyo wubaka ushaka kubana neza ugomba no kwitegura ‘ese utashaka kubana neza nawe agashaka kukugirira nabi , uriteguye?’ Icyo gisubizo gikenewe nicyo duhora dushakisha uburyo bwacyo. Tugakora ibitureba, tukiteza imbere ibyabandi ni ibyabandi, ibyacu tukamenya ko ari ibyacu.”

Perezida Paul Kagame yatangaje ko uwakwifuriza u Rwanda inabi ntaho yanyura, ko ibyo u Rwanda rwagezeho byose bishingiye ku mutekano, ukwiriye gusigasirwa.

Ati: “Nta kintu wageraho hatari umutekano. Umutekano ni ngombwa kandi utangwa naburi muntu wese, mwebwe nk’abanyarwanda nimwe ba mbere mu ruhare rw’u mutekano. Izi nzego zibishinzwe nimwe zubakaho.”

Yakomeje avuga agira ati: “Mubona uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyurahe? Ntaho kandi uko dutera imbere, uko twubaka byinshi niko dukomeza kubaka n’ubushobozi bw’u mutekano kugira ngo ibyo twubaka bizarambe.”

Ibindi yibukuje abari aho ko mu muco nyarwanda, ukugabiye umwitura urwo rukundo n’amajyambere ya kugejejeho, ko bityo nabo bakwiriye kuzitura umuryango mu Ntara.

           MCN...

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *