• Wed. Jul 3rd, 2024

Byibuze abantu babiri nibo bapfuye abandi benshi barakomereka mu gisasu cyatewe mu bice byo muri teritware ya Kalehe.

Share with others

Byibuze abantu babiri nibo bapfuye abandi benshi barakomereka mu gisasu cyatewe mu bice byo muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ni ku munsi w’ejo hashize tariki ya 13/05/2024, ni bwo igisasu cya tewe i Minova, muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ibanze bwo muri ibyo bice.

Amakuru avuga ko iki gisasu cyatewe i Minova ko ari icyo mubwoko bwa Locket, ko kandi cyahise cyitura muri centre hagati ya Minova.

Ay’amakuru y’ibanze avuga ko iki gisasu cyasize gihitanye abantu babiri bo mu muryango umwe, ko ndetse umwe yari umwana ukiri muto.

Amakuru akomeza avuga ko abandi bantu benshi, ariko bataratangazwa umubare barakomeretse barimo n’umubyeyi umwe wabahasize ubuzima bishwe na kiriya gisasu.

Ku ruhande rwa leta bashinja M23 kuba ari yo yateye kiriya gisasu, nubwo ntacyo ubuyobozi bwa M23 buragira icyo bubivugaho, gusa abaturage bo bavuga ko icyo gisasu cyatewe n’Ingabo zo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Ibyo bibaye mu gihe umubare wa bantu bahitanwe n’ibisasu byatewe mu nkambi ya Muganga wongeye kwiyongera, aho wavuye ku bantu 14 uja ku bantu 35 mu gihe abakomeretse nabo ari 46.

Inkambi y’impunzi iri i Mugunga yatewemo ibisasu ku itariki ya 03/05/2024, Abaturage baturiye ibyo bice bashinja ingabo z’iki gihugu kuba aribo zateye ibi bisasu muri iyi nkambi, n’ubwo leta yagiye ibihakana kenshi hubwo ikabyegeka ku mutwe wa M23.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.