• Wed. Jul 3rd, 2024

Byibuze abagera kuri batandatu nibo bapfuye, baguye mu ikambi ya Rusayo iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Abantu barenga batanu bamaze gupfa bishwe n’inzara mu ikambi ya Rusayo iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni amakuru yemejwe n’umuyobozi w’iyi kambi ya Rusayo, bwana Joseph Kamara, aho yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’aba buze ababo.

Yagize ati: “Twihanganishije ababuze ababo, kandi tunasaba leta kugira icyo ikoze kugira ngo igoboke aba kuwe mu byabo bataza kwicwa n’inzara.”

Muri ubwo butumwa yatanze yanavuze ko ikambi ya Rusayo icyumbikiwemo abantu bagera ku bihumbi makumyabiri nabitatu. Yongeraho ko kubera kubura ubufasha bw’ibiribwa, abantu bari gupfa bazize imirire mibi.

Ati: “Dukeneye ibiryo kuko hano hari abantu benshi bapfa. Hari abantu batandatu bapfuye bazize inzara mu gihe cy’u kwezi ku mwe.”

Yavuze ko kandi ikambi ya Rusayo ifite abantu benshi ariko ikaba ifite ubwiherero buke, aho yavuze ko ziriya ngo zose zigira ubwiherero butandatu gusa.

Joseph Kamara yahise ahamagarira ubuyobozi bw’i gihugu n’imiryango mpuzamahanga ifasha ikiremwa muntu gukora ibishoboka byose bagatanga ubufasha bw’ibanze kuri aba bakuwe mu byabo kubera intarambara ihanganishije M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.