• Fri. Jul 5th, 2024

Bombori bombori iravugwa mu mutwe wa Gumino, ukorera mu misozi ya Uvira.

Share with others

Bombori bombori iravugwa mu mutwe wa Gumino, ukorera mu misozi ya Uvira.

Ahagana ku itariki ya 01/07/2024, umwe mu bayobozi ba Gumino yatawe muri yombi azira gushaka kwigumura kuri uyu mutwe witwara gisirikare, uyobowe na Col Alexis Nyamusaraba.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko Nzeyimana umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko ko ariwe watawe muri yombi ku wa Mbere w’ejo hashize, afatwa n’abarwanyi ba Fureko usanzwe ayoboye aba barwanyi bose ba Gumino bo mu karere ka Rurambo, muri teritware ya Uvira.

Ay’amakuru anavuga kandi ko nyuma y’uko Nzeyimana yaramaze gufatwa yahise yoherezwa ku Ndondo ya Bijombo, mu gace kitwa Kajembwe, ahari ibirindiro bikuru bya Col Alexis Nyamusaraba, mu rwego rwo kugira ngo abazwe ibyo ashinjwa.

Ubwanditsi bwa Minembwe Capital News bwasobanuriwe ko uyu murwanyi wa Gumino Nzeyimana warebaga agace ka Nyarurambi, yigumuye kuri uy’u mutwe mu gihe utari uki muhemba ifaranga yari yarasezeranijwe, nk’umushahara waburi kwezi, ariko ko yaramaze igihe kirekire atazihabwa, bityo bimuviramo kw’i gumura.

Binavugwa kandi ko mu kwigumura kwa Nzeyimana warebaga abarwanyi bo mu mutwe wa Gumino, mu gace ka Nyarurambi, wari umugambi ahuriyeho na Col Rushaba wo muri Maï Maï nawe uvugwaho kurebana ayingwe na Col Alexis Nyamusaraba muri iki gihe.

Ubwo bwumvikane buke hagati ya Gumino na Maï Maï, ifatanije na Nzeyimana, bwavutse nyuma y’uko abarwanyi ba Gumino ku bufatanye na Maï Maï bari baheruka kugaba igitero gikaze kuri Twirwaneho.

Ni igitero cyagabwe kuri Twirwaneho, mu Bijojwe aho yari yaherekeje Abagore gusarura imirima yabo, igikorwa kitigeze gishimisha Gumino bituma ikora icyo gitero mu rwego rwo kwihimura.

Gusa, icyo gitero nticyigeze ki yihira, kuko cyaguyemo abarwanyi babo babarirwa mu icumi(ba Maï Maï na Gumino). Ndetse kandi Twirwaneho irabirukana batatanira mu bice byo mu Bibangwa, Gitoga no ku misozi imanukira i Lemera. Maï Maï yo ishinja Gumino gutegura kiriya gitero nabi, ndetse ikayishinja kandi ko yagize uruhare runini kugira ngo ba Maï Maï bapfe ari benshi, muri icyo gitero, kuko abarwanyi ba Maï Maï bonyine hapfuye babarirwa ku 9, mu gihe muri Gumino ho hapfuye umwe.

Nzeyimana wafunzwe n’ubuyobozi bwa Gumino, yageze mu mutwe wa Gumino ahunze muri Twirwaneho, ni mu gihe yari yakoze amakosa yo kunyaga, ibyo abaturage b’irwanaho batigeze bihanganira batangiye ku mushakisha ngo ahanwe, ahungira muri Gumino nayo imwakiriza yombi.

Ubwo hari hagati mu mwaka w’ 2021. Akimara kwakirwa muri Gumino yagiye ahabwa kuyobora abarwanyi babo mu bice bitandukanye, ahanini yabaye ahitwa mu Bibangwa, aha yari yarahawe kuyobora abarwanyi b’Abatwa babarirwa ku bantu 35. Afatwa yari ayoboye agace ka Nyarurambi.

                 MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *