• Wed. Jul 3rd, 2024

Bidasubirwaho ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ryishe abaturage kandi riranabasenyera mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Share with others

Umutwe wa M23 washinje ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo kwica abaturage bo mu bice bya teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni bikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yashize hanze ku mu goroba wo ku wa Mbere tariki ya 27/05/2024.

Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka buvuga ko Ingabo zi rwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa zishe zirashe abaturage ba basivile umunani bo mu gace ka Kikuku kandi bakomeretsa abandi icyenda.

Yanavuze ko ibyo byabaye ahagana isaha z’u mugoroba wajoro wo kuri uyu wa Mbere.

Nk’uko yabisobanuye muri ubwo butumwa, yavuze ko iri huriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo ryakoresheje kurasa ibisasu biremereye i Kikuku, muri ubwo buryo birangira bihitanye abasivile.

Ubu butumwa bunavuga ko ibi bisasu byatewe n’u ruhande rwa leta ya perezida Félix Tshisekedi ko bitaguye gusa mu gace ka Kikuku ko ahubwo byageze no mu nkengero zaka gace kandi bigira ibintu byinshi byangirije harimo ko byangirije n’inyubako z’abaturage ndetse bisenya n’amazu agera kuri ane y’aba baturage babasivile.

Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka bukomeza buvuga ko Ingabo za SADC, FARDC, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na FDLR ko aribo barinyuma y’ubu bugizi bwanabi.

Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka busoza buvuga ko M23 yamaganye y’ivuye inyuma ubwicanyi ihuriro ry’Ingabo za RDC zikorera abasivile; igasaba kandi ko iri huriro ry’ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo ryaryozwa ibyaha rigize igihe rikorera abaturage ba Banyekongo ahanini mu Burasirazuba bwa bw’iki gihugu.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.