• Wed. Jun 26th, 2024

Bidasanzwe leta ya Tanzania yaciye amadolari y’Amerika muri iki gihugu, uti byagenze gute?

Share with others

Bidasanzwe leta ya Tanzania yaciye amadolari y’Amerika muri iki gihugu, uti byagenze gute?

Nibikubiye mu butumwa bwatanzwe na minisitiri w’imari muri Tanzania, Mwengulu Nchemba, yavuze ko Amadolari y’Amerika atazongera gukoreshwa muri iki gihugu ko kandi uzogerageza kuyazana azahura n’ingaruka zikomeye.

Nk’uko uyu minisitiri w’imari muri Tanzania yabisobanuye mu kiganiro kirekire yakoranye n’itangaza makuru i Dar Salaam, yavuze ko gukomeza gukoresha idorali ry’Amerika muri iki gihugu bishoboka kuzagira ingaruka mbi ku bukungu bw’iki gihugu.

Kandi ko muri iki gihe idolari z’Amerika zari zarushijeho kwiyongera mu gihugu cyabo, bityo ko zigomba kurangira hagakoreshwa intanzania.

Ingengo y’imari yagarutsweho mu nama y’inteko ishinga mategeko hagaragazwa impungenge ko ibigo byinshi, abantu muri rusange n’abacuruzi basigaye bakoresha Amadolari y’Amerika kuruta uko bakoresha intanzania, ariko nyamara bazi neza ko bifite ingaruka zo kundindira k’ubukungu bw’igihugu.

Yanagaragaje ko mu gihe ibikorwa byo guhererekanya amafaranga bikozwe mu Mashilingi ya Tanzania, byatuma igihugu kizamuka mu iterambere.

Muri iki kiganiro yaboneyeho gusaba abantu ba leta bakora mu bigo bitandukanye, abishura amafaranga y’ishuri, ubukode, guhemba abakozi, ubwishingizi kutazakomeza kwishyura mu madolari kwa hubwo bagomba guhindura bakajya bakoresha mu kwishyura bakoresheje amashiling y’intanzania.

Yashimangiye ibi avuga ko itegeko nomero 26 ryo mu 2006 rya banki nkuru ya Tanzania rivuga ko amafaranga yemewe mu bucuruzi ari amashilingi, bisobanura ko andi bazasangana umuntu azafatwa nk’ukora ibitemwe.

Kuva tariki ya 1/07/2024 ibigo by’abikorera, ibigo by’imari , abafatanya bikorwa, ubucuruzi, abaturage, ndetse n’abakira Abanyamahanga bagomba kubahiriza itegeko bagakoresha Amashilingi.

Yagize ati: “Guhera ubu ibintu byose bigiye kujya byishyurwa mu Mashilingi, kugira ngo tuzamure agaciro kayo ndetse tunubahirize itegeko rya leta.”

Biteganyijwe ko abashitsi n’abanyamabanga bose bazajya binjira muri Tanzania bagomba guhita bavunjisha vuba kugira ngo bashobore guhaha ku masoko y’imbere mu gihugu.

                  MCN....

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *