• Fri. Jul 5th, 2024

Azarias Ruberwa, wahoze ari visi perezida muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yateye utwatsi ibyo aheruka kuvugwaho.

Share with others

Nyuma y’uko i Binyamaku, byo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bitangaje inkuru z’ibihuha bivuga ko “uwahoze ari visi perezida wa RDC, Azarias Ruberwa, ko yagaragaye i Kigali, abwiriza ndetse ko ashigikiye i Shyaka ri rwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, rya AFC, rya shinzwe na Corneille Nagaa, Ruberwa, yabiteye utwatsi.

Azarias Ruberwa, ya nyomoje ayo makuru y’ibihuha ubwo yakoranaga ikiganiro n’i kinyamakuru cya Top Congo FM.

Muri icyo kiganiro bwana Azarias Ruberwa, yavuze ko kuri ubu aherereye i Washington DC, ko kandi yavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kw’itariki ya 07/12/2023.

Yagize ati: “Ntabwo ndi mu Burasirazuba bwa RDC kandi ntabwo ndi i Kigali, ahubwo ndi muri leta z’unze Ubumwe z’Amerika. Ndi hano mu bikorwa bisanzwe gufasha abavandimwe kandi nganira n’Abayobozi.”

Ku kibazo cy’uko yaba azi ivuka ry’umutwe wa Alliance Fleuve Congo, Ruberwa yasubije ko ntaho ahuriye n’uwo mutwe.

Yagize ati: “Reka da! nta cyo mbiziho rwose, nta n’umugambi wabyo cyangwa byi buze ngo mbyifuze.”

Yongeye kubazwa ku kibazo cy’uko yaba akorana na Kigali?

Azarias, yavuze ko yigeze ho gukorana na Kigali mu bihe bya shize anagaragaza ko abantu bagomba guhinduka bakareka kurebera abantu mu mateka yatambutse. Ruberwa, yanenze abantu barebera abandi mundererwamo y’ibyatambutse.

Ati: “Hari ntambwe tugomba kurenga, kurebera abantu mu bihe byashize ni ikosa kandi kurebera abantu mu masura y’abo; ibyo ntcyo bifasha igihugu.”

Kuri M23, yabajijwe niba y’umva ko haba ibiganiro hagati ya M23 na leta ya Kinshasa.

Aha yagize ati: “Mu gihe kuganira na M23 bya ba bifite umusaruro bitanga icyo gihe kuganira byaba aribyiza ariko nta musaruro bitanga byaba ari ntacyo bimaze.”

Ikibazo cya nyuma, yabajijwe niba ashigikira perezida Félix Tshisekedi, watsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri RDC?

Azarias, yasubije ati: “Ku beriki se, nta mushigikira? Ndi umuntu w’igihugu ntabwo nshira amarangamutima yanjye imbere.”

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.