• Mon. Jul 8th, 2024

Augustin Kabuya ufite umwihariko muri Guverinoma nshya ya Kinshasa, yagiranye i kiganiro na minisitiri w’intebe, Judith Suminwa Tuluka.

Share with others

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, minisiteri w’intebe Judith Suminwa Tuluka yagiranye i kiganiro n’ushinzwe amakuru mu biro bya perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwana Augustin Kabuya.

Ni biganiro byabereye mu mwi herero, bi bereye kuri Hotel ya Fleuve Congo, iherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’i gihugu cya RDC, nk’uko bya tangajwe na Actualite CD.

Ivuga ko nta tangazo ri genewe abanyamakuru ryi geze rija hanze ku byerekanye n’iki kiganiro cya Minisitiri w’intebe mushya na Augistin Kabuye ushinzwe gutanga amakuru mu biro bya perezida wa Repubulika.

Mu makuru make yabashye ku menyekana n’uko kiriya kiganiro cya maze umwanya ungana n’isaha imwe, ko kandi ari ikiganiro cy’ibanze ku ishyirwaho rya Guverinoma nshya ya Judith Suminwa Tuluka.

Ahagana tariki ya 01/04/2024, n’ibwo Judith Suminwa Tuluka yagizwe minisitiri w’intebe, akaba yarahise agaragaza ko afite umugambi wo kubaka Guverinoma nshya akurikije itegeko nshinga.

Ni mu gihe Austin Kabuya we yahawe izi nshingano zo gushaka ukwiye kuzaba minisitiri w’intebe, ku itariki ya 07/02/2024, raporo aza kuyitanga tariki ya 29/02/2024.

Kabuya akaba ari umwe mu bagize uruhare runini kugira iyi Guverinoma nshya iyobowe na Judith Suminwa Tuluka ishingwe.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.