• Mon. Jul 1st, 2024

Amakuru y’imbitse y’u rugamba ruhanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, n’uburyo iri huriro rikomeje kuruhuriramo na kaga gakomeye.

Share with others

Ibyimbitse ku ntambara yabaye ku munsi w’ejo hashize yarihanganishije ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.

Ni imirwano yubuye igihe c’isaha z’igitondo cya kare, cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18/05/2024, aho ihuriro ry’Ingabo za RDC zagabye ibitero bikaze mu birindiro bya M23 biherereye muri teritware ya Masisi, nk’uko amasoko yacu abivuga.

Ibi bitero by’i huriro ry’ingabo za RDC byagabwe mu gace ka Kashunga, Misinga na Ibunga. Ay’amakuru akavuga ko iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa nyuma yuko rigabye ibyo bitero kuri M23 maze nayo ikaza kwirwanaho yari kubise inshuro birangira rikwira imishwaro.

Ay’amakuru avuga kandi ko kugeza ubu M23 ikigenzura ibice bya Kashunga, Misinga na Ibunga, mu gihe iri huriro ry’ingabo za RDC zo zahungiye mu misozi iri hejuru y’ikigo cya Kashunga.

Nk’uko ay’amakuru akomeza avuga n’uko gihe iri huriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ariryo rigizwe n’Ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na Sadc, ryarimo rirwana urugamba rwohasi, ryageze naho rikoresha ibitero byo mu kirere rikoresheje indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoï-25. Ibitero by’i ndege bikaba byaragabwe mu gace ka Bitongo, gaherereye mur’iyi teritware ya Masisi, kandi bigabwa ahari hatuwe n’abaturage.

Ay’amakuru anavuga ko Sukhoï-25 itarashe mu mihana y’abatutage gusa, kuko yateye ibisasu bikaze, ibitera ahari haherereye ingabo z’u Burundi, biza kurangira abasirikare b’u Burundi barenga 30 bahasize ubuzima abandi benshi barakomereka.

Ku rundi ruhande, muri iyi mirwano ikaze, M23 yafashe ibirindiro byinshi by’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, ahanini hafashwe ibyarimo FDLR na Wazalendo, mu gihe urugamba rwo ruheruka kubera muri Rwindi, Kanyabayonga, Vitshumbi na Kibirizi; uyu mutwe wa M23 wahatwikiye igifaru gikaze cya Fardc, ibasha no kwambura iri huriro ry’ingabo za RDC ubwato ryakoreshaga mu ntambara yo mu mazi.

Amasoko yacu kandi avuga ko M23 ko ya maze kugera mu misozi ya Burangiza, ko kandi igihe yamara gufata aka gace izahita ifunga umuhanda wa Minova na Kalungu, ho muri teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Tubibutsa ko iy’i mirwano isa niyongeye guhindura undi murongo, ni mu gihe M23 yakomeje kugana i Kalehe, ari nako yambura ibikoresho by’agisirikare biremereye ibyambuye iri huriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.