• Mon. Jul 8th, 2024

Amakuru mashya avugwa muri Kivu y’Amajy’epfo n’uko habaye impinduka zikomeye, mu gisirikare cya FARDC.

Share with others

Amakuru mashya avugwa muri Kivu y’Amajy’epfo n’uko habaye impinduka mu gisirikare cya FARDC.

Ni Brig General André Ohenzo wagizwe komanda Secteur wa Nyamunyunyu ho muri teritware ya Kabare, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko iy’inkuru Minembwe Capital News iyikesha bamwe mu basirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, bo muri yo Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ay’amakuru anavuga ko Brig Gen André Ohenzo azayobora n’abasirikare ba FARDC bakorera i Minova, muri teritware ya Kalehe, ahari kubera urugamba ruhanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Amakuru akomeza avuga ko mu mujyi wa Uvira ko havuye i batayo ya FARDC izwi nka special force, nayo yoherejwe i Minova ku rwanya M23.

Ikindi n’uko ay’amakuru yahawe ubwanditsi bwa Minembwe Capital News anahamya ko brigade ya 12 ikorera mu Minembwe izahuzwa n’indi igiye kuvanwa i Lubumbashi, maze zikoherezwa i Minova gutera ingabo mubitugu ihuriro ry’Ingabo za RDC ziri kurugamba rubahanganisbije n’umutwe wa M23.

Ibi biri muri gahunda idasanzwe igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ku bufatanye n’Ingabo za SADC yo ku rwanya M23.

Aho iyo operasiyo bivugwa ko yatangiye ku munsi w’ejo, ni mu bitero iryo huriro ryagabye kuri M23 mu birindiro byayo biherereye mu nkengero za centre ya Sake. Gusa M23 yabashe gusubiza inyuma ibyo bitero bya SADC na FARDC bari bagabweho.

Ibyo bitero babigabye nyuma y’uko SADC yari yasohoye itangazo rimenyesha ko ku bufatanye bwayo n’igisirikare cya RDC bagiye kwinjira mu rugamba rwo guhasha M23.

Tu bibutsa ko Brig General André Ohenzo wa tumwe i Nyamunyunyu yari asanzwe ayoboye Brigade ya 12 ikorera mu Minembwe, akaba yaratangiye kuyi yobora, kuva mu kwezi kwa 2 umwaka w’2023.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.