• Sat. Jun 29th, 2024

Amakuru arambuye ku ngabo z’u muryango w’Abibumbye zahambiriye ziva muri Kivu y’Epfo.

Share with others

Amakuru arambuye ku ngabo z’u muryango w’Abibumbye zahambiriye ziva muri Kivu y’Epfo.

Ni kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25/06/2024, Ingabo z’u muryango w’Abibumbye zafunze amabiro yazo mu bice zakoreragamo byo muri Kivu y’Amajy’epfo, muri gahunda yo kuva muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Bintou Keita ukuriye MONUSCO ubwo aheruka mu ruzinduko yari yagiriye i Goma ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru, yavuze ko ibikorwa bya MONUSCO birimo kurangira muri Kivu y’Amajy’epfo ariko ko bizakomereza muri Kivu Yaruguru na Ituri.

Ahagana isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Bintou Keita n’itsinda bari kumwe bagiye i Bukavu mu muhango wo gufunga ibikorwa bya MONUSCO biherereye muri iy’i Ntara. Bya navuzwe kandi ko uwo muhango wabereye ku kibuga cy’indege cya Kavumu, nkuko radio Okapi ihabwa inkunga na MONUSCO yabitangaje.

Muri uwo muhango ingabo za MONUSCO zavuze ko zakoze ibishoboka mu nshingano zahawe zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu myaka irenga 20.

Iz’i ngabo zivuye muri Kivu y’Amajy’epfo mu gihe muri ibyo bice hakivugwa imitwe yitwaje Imbunda nka Red Tabara, Maï Maï n’indi n’indi.

Ingabo z’u muryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo zibarirwa 12,835 kongera ho abakozi b’abasivili n’inzobere, bose hamwe barenga 17, 000. Ingengo y’imari yayo mu 2022 yageraga kuri miliyoni 1.1$.

MONUSCO igizwe ahanini n’abaturutse mu gihugu cya Pakistan ari nacyo gihugu gifite abasirikare benshi mu bagize MONUSCO aho baza gukurikirwa n’abavuye mu Buhinde, Bangladesh, Nepal na Afrika y’Epfo.

Uku gusoza ibikorwa bya MONUSCO kwemejwe mu kwezi kwa 12 umwaka w’ 2023 aho byemejwe n’akanama gashinzwe umutekano ku isi ka LONI nyuma yuko leta ya Kinshasa yagiye ibisaba kenshi.

Byari bikurikiye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage ba Congo basaba ko Ingabo za MONUSCO ziva mu gihugu cyabo kuko babona nta musaruro zitanga.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka MONUSCO yafunze ibiro byayo muri Kamanyola, Bunyakiri, Uvira, Baraka, Kavumu mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo inshingano zo kurinda abasivile zisubizwa ingabo za RDC na polisi y’iki gihugu.

Gusa kuva kwa MONUSCO muri iy’i Ntara byatumye abakozi barenga 500 ba bura akazi.

                MCN...

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *