• Wed. Jul 3rd, 2024

Amakuru arambuye ku gitaramo umuririmbyi ugezweho, Israel Mbonyi agiye gukorera i Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Share with others

Umuririmbyi ugezweho mu Rwanda no mu karere ka Afrika y’iburasizuba, Israel Mbonyi agiye gukorera igitaramo mu gihugu cya Kenya.

Ni igitaramo kizaba tariki ya 10/06/2024, kikaba cyahawe izina rya “Africa Worship Experience” byitezwe ko kizabera kuri stade ya Ulinzi Sports Complex iherereye ahitwa Langata mu mujyi wa Nairobi.

Kuri ubu amatike yo kwinjira yamaze kumenyekana aho amatike yatangiye kuja ku isoko. Itike ya make iragura ibihumbi bitatu bya manyakenya.

Itike ya VIP iri kugura ibihumbi umunani by’amanyakenya, mu gihe muri VVIP itike yaho iri kugura ibihumbi icumi na bibiri by’amashillings ya Kenya.

Itike ihenze muri iki gitaramo izaba igura ibihumbi makumyabiri by’amashillings ya Kenya.

Iki gitaramo kizaba gikurikira icyo uyu muririmbyi ateganya gukorera mu Bubiligi ku wa 08/07/2024, kimweho azava muri Kenya yerekeza muri Uganda aho azagira ibitaramo bibiri.

Igitaramo cya mbere Mbonyi azakorera muri Uganda kizabera i Kampala ku wa 23/07/2024, mu gihe kuya 25/07/2024 azaba ataramira i Mbarara ho mu majyepfo y’iki gihugu cya Uganda.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.