• Wed. Jul 3rd, 2024

Akaryo gake k’Ingabo za FARDC katumye umwe muribo ahasiga ubuzima mu Minembwe.

Share with others

Akaryo gake k’Ingabo za FARDC katumye umwe muribo ahasiga ubuzima mu Minembwe.

Aka kanya Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zirarasanye umwe muribo ahasiga ubuzima, bibereye mu Minembwe ho mu misozi miremire y’Imulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko ubutumwa buhawe MCN bwabariyo bubivuga.

Bavuze ko mu kanya gato gashize ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 01/07/2024, ingabo za FARDC ziheruka kugera mu Minembwe, zi simbuye izo muri brigade ya 12, zazamutse mw’irango rya Runundu zivuye mu isantire ya Madegu, zirasa amasasu menshi arimo n’ibibomba, ku bw’ibahati mbi umwe wabo azaguhushirizwaho igisasu kira mukomeretsa aza gupfira mubitaro.

Ubu butumwa bugira buti: “Muri Runundu abasirikare ba FARDC barasanye byonyine, bateye ibomba rikomeretsa umwe wo muribo. Baje no kumumanukana ku bitaro bya Madegu, agezemo avamo umwuka w’abazima.”

Aba basirikare bageze mu Minembwe mu ntangiriro z’iki Cyumweru dusoje, aho ndetse abari basanzwe mu Minembwe bahavuye kuri iki Cyumweru cy’ejo hashize. Aba bakigera mu Minembwe batangiye ibikorwa bibi byo guhohotera Abanyamulenge, kuko bahise bafunga abasore babiri ba Banyamulenge, ndetse kandi ku wa Gatandatu bakoze iki gikorwa cyo kurasagura amasasu hejuru.

Nk’uko byasobanuwe nuko iryo rasagura babikora mu rwego rwo gucokoza Twirwaneho, kuko no mu kurasa ayo masasu bayerekeza mu bice biherereyemo imihana irimo iyi Twirwaneho.

Ndetse kandi binavugwa ko aba basirikare ko batumwe muri ibyo bice kugira ngo barwanye Abanyamulenge b’irwanaho.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *