• Mon. Jul 8th, 2024

Abasirikare b’u Burundi bagaragaye aho Wazalendo barimo bicira umututsi wishwe atwitswe, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Share with others

Kuri uyu wo ku wa Kane tariki ya 30/05/2024, umugabo yishwe atwitswe na Wazalendo azira ubwoko bwe; bya bereye mu bice biri hafi n’u mujyi wa Goma.

Ni byabaye ahagana isaha z’igitondo cyakare, bikaba byabereye mu gace ka Mugunga ho mu muri teritware ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ay’amakuru avuga ko uyu mugabo yishwe atwitswe ngo kubera ko ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi, kandi akaba yatwitswe n’abaturage baturiye ibyo bice bafatanije na Wazalendo bazwiho gufatanya n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ku rwanya M23.

Nk’uko iy’i nkuru ibisobanuro n’uko abarimo bamutwika bakoresheje amagambo bavuga ko bari gutwika umurwayi wa M23 ndetse ko kandi bari kwica umututsi.

Iki gikorwa cyo gutwika uyu mugabo cyagaragayemo n’abarwanyi ba FDLR, Ingabo z’u Burundi ndetse n’imbonerakure z’u Burundi.

Amakuru avuga ko Wazalendo n’abo bafatanije mu gutwika uyu mugabo w’umututsi, bakoresheje lisansi n’inkwi barimo bamenaho iyo lisansi; maze baka mwakirizaho umuriro.

Si ubwambere i Goma hicirwa Abatutsi, kuko no mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize, aha muri ibi bice by’u mujyi wa Goma hishwe u Munyamulenge bamuziza ko ari umututsi. Nawe yatwitswe hakoreshejwe lisansi n’inkwi.

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo Abanyekongo bagiye bigishwa na FDLR kwica Abatutsi kandi bakabwibwa ko kwica umututsi ari umugisha.

Ni mu gihe imvugo z’abanga Abatutsi ziburira andi moko yo muri Congo ko Abatutsi ari nzoka, abagome n’ibindi bisa nk’ibyo.

Ni urwango bivugwa ko rwatangiye ahagana mu 160, ariko bigeze mu 194 na 2017 bifata indi ntera.

Gusa uru rwango rwakunze kugaragara cyane cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

                   MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.