• Mon. Jul 1st, 2024

Abasirikare bakuru ba FARDC, baheruka kwitandukanya nayo, bagaragaje icyabibateye, maze bashira ubugome bwa leta ya Kinshasa hanze ku b’Atutsi, butuma benshi bahunga iyo leta.

Share with others

Abasirikare bakuru bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo baheruka kwifatanya na M23, bahunze igisirikare cya FARDC bavuze icyabibateye.

Ni mu kiganiro aba basirikare bakoreye kuri Channel ya You Tube yitwa Mama Urwagasabo, ubwo umunyamakuru wayo aheruka muri ibi bice bigenzurwa na M23.

Nk’uko bivugwa aba basirikare barimo Colonel Josue Biyoyo, Baringene Sadam na Major Mpiriwe Muganza Fredric wari umupolisi muri leta ya Kinshasa n’abandi.

Col Baringene Sadam wahoze akora ku cyicaro gikuru cya FARDC, yavuze ko yaje gutanga umusanzu muri uru rugendo rwa M23 rugamije kuzana impinduramatwara.

Yagize ati: “Nanjye nazanye imbaraga zanjye ngo ntange umusanzu wo gushaka impinduramatwara.”

Major Mpiriwe Muganza Frederic wari mu gipolisi cya leta ya Kinshasa, we yakoreraga inshingano ze mu mujyi wa Goma.

Ati: “Igituma ndi hano uyu munsi, ni ivangura ry’u bwoko rirenze urugero, noneho byajya kugera kuri babandi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bikaba ikibazo, byajya kugera ku witwa umututsi noneho bikaba ikibazo kiremereye, bene wacu bashiriye muri gereza nta mpamvu.”

Avuga kandi ko ikindi kibazo ari uko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zikorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda.

Ati: “Kubona iyo leta ifata abo bavumwe FDLR kubera ibikorwa byabo, akaba ari bo baza kurwanya abo bantu barwanira uburenganzira bwabo, byarambabaje cyane, numva ko ngomba kuza gufatanya n’abandi muri uru rugamba.”

Col Josue Biyoyo avuga ko ubu amaze nk’umwana w’impundura matwara, kuko yemeye kuza kwifatanya na M23 kugira ngo afatanye n’abandi kugarura amahoro amaze igihe yarabuze muri iki gihugu cya RDC.

Ati: “Naje kugira ngo dushake amahoro, kugira ngo dukosore ibitagenda; birimo ivangura by’u mwihariko iryo leta ya Kinshasa yigisha mu baturage.”

Mu gihe Captain Yohodari Gandika wakoreraga akazi ka gisirikare muri centre ya Sake, yavuze ko we icyatumye yitandukanya n’ingabo za FARDC, ari ukubera amacakubiri aba muri icyo gisirikare, ndetse no kubera ko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakorerwa iyicarubozo.

Ati: “Muri unite nabonagamo, Inka zaribwaga nkabona abayobozi banjye bankuriye babyihishe inyuma, barya Inka z’abantu bitewe n’ubwoko bwabo.”

Yakomeje avuga ibindi bya muteye agahinda, ari ukubona uburyo FARDC yakoranaga n’abayobozi bumutwe wa FDLR wasize ukoze amahano mu Rwanda ukaba waranakomeje gukora ibikorwa bibi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Yasoje avuga ko mu gisirikare cya FARDC harimo ivangura ritari ku mwemerera gukomeza gukorera akazi ke muri icyo gisirikare. Avuga ko haba gutoteza bidasanzwe Abatutsi ko ndetse kandi bafungirwa ubusa bazira ubwoko bavukamo.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *