• Mon. Jul 8th, 2024

Abasirikare ba FARDC bazamutse imisozi miremire y’i Mulenge, banyuze i Ndondo ya Bijombo bari kuvugwaho imyitwarire idahwitse.

Share with others

Abasirikare ba FARDC bazamutse imisozi miremire y’i Mulenge, banyuze i Ndondo ya Bijombo bari kuvugwaho imyitwarire idahwitse.

Nibikubiye mu butumwa bwanditse Minembwe Capital News yahawe n’abamwe mu basirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo baherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ubu butumwa bugufi buvuga ko abasirikare ba FARDC bo muri brigade ya 21 bazamutse bava Uvira baja mu Minembwe banyuze inzira ya Bijombo ahazwi nko Kundondo, kandi ko bazamutse kuri uyu wa Gatatu.

Ubutumwa bugira buti: “Barya basirikare nababwiraga ko bazaja mu Minembwe bazamutse. Rwose si abasirikare ni aba indiscipline cyane. Bazamutse bari kurasa amasasu hejuru, uko inzira igenda yose. Yewe abenshi muribo ni abasinzi, bamwa urumugi, uretse n’icyo ninabanyobwoba.”

Ubutumwa bukomeza bugira buti: “Turizera neza ko bazakorerwa umuti nabo bagiye ku rwanya. Amakuru yukuri bagiye ku rwanya Twiriweho.”

Nk’uko byasobanuwe n’uko aba basirikare bazihuza n’abandi bamaze kugera mu Minembwe bavuye i Baraka muri teritware ya Fizi , ndetse kandi bazihuza n’abasirikare b’u Burundi baherereye muri ibyo bice.

Ay’amakuru akomeza avuga ko abasirikare bo muri brigade ya 12 bari basanzwe bakorera mu Minembwe kuva mu 2017 nabo batangiye ku manuka bava mu misozi miremire y’Imulenge aho bo bazaja muri Minova muri teritware ya Kalehe guhangana na M23.

Ibi bikomeje gutera ubwoba abaturiye imisozi miremire y’Imulenge, ni mu gihe bivugwa ko izi ngabo nyuma y’uko zizaba zamaze kwivanga n’ingabo z’u Burundi hashobora kuzaduka intambara yo kurwanya abaturage b’irwanaho.

Nubwo biruko imisozi miremire y’Imulenge iracyarimo agahenge ka mahoro, nyuma y’intambara zabaye mu 2023. Gusa mu majyepfo ashira uburenganzuba bwa Komine ya Minembwe, ibyumweru bibiri bigiye gushira hari intambara ihuza abarwanyi ba Maï Maï aho hahanganye uruhande rwa General Hamuri Yakutumba n’u rwa Col Ngomanzito.

Iyi mirwano yabaye mu gihe kandi hari havuye indi yahuzaga Maï Maï yose ku bumwe n’umutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

      MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *