• Wed. Jun 26th, 2024

Abasirikare ba FARDC babiri bishwe batwitswe n’abaturage mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Abasirikare ba FARDC babiri bishwe batwitswe n’abaturage i Kirumba ho muri teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni muri irijoro rya keye rishira kuri uyu wa Gatandatu, nibwo abasirikare ba FARDC babiri bishwe n’abaturage babatwitse, nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.

Iyi radio ivuga ko aba basirikare ko bafashwe n’urubyiruko rwari rwitwaje imbunda rwo mu gace ka Njiapanda ho muri grupema ya Baswagha, mu birometre 76 uvuye mu burengerazuba bw’u mujyi wa Butembo, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Yanatangaje ko ibi kandi ko byemejwe n’umuyobozi wa teritwari ya Lubero, watangaje ko aba basirikare ba FARDC ko baguye mu gico cy’uru rubyiruko rwitwaje imbunda, maze ngo bahita babafata babambura intwaro, ari nabwo bahise babatwika.

Mu kubatwika bakoresheje amapini nyuma y’uko bari bamaze kuyamenaho lisansi.

Nk’uko byasobanuwe n’uko aba basirikare babiri bari bashiriye bagenzi babo ibiryo abari mu gace kitwa Maikengo.

Ubuhamya bwatanzwe kuri Radio Okapi buvuga buti: “Ahagana isaha ya saa kumi, ku isaha yo muri ibyo bice, abasirikare bari mu gikamyo cya gisivile bari batwaye ibiryo bya basirikare, nibwo baguye mu gico cyashizweho n’itsinda ry’abasore bitwaje intwaro bataramenyekana, bahita babica babatwitse.”

Mbere y’uko babatwika babanje kubirukaho, ndetse n’imodoka barimo nayo barayitwika, nk’uko ibi byemejwe n’umusirikare uyoboye teritware ya Lubero.

Nubwo ubwo bugizi bwa nabi bwakozwe, ariko ntakiramenyekana ku cyaba cyatumye urwo rubyiruko rukora icyo gikorwa kigayitse. Gusa igisirikare cyatangaje ko kigiye gukora iperereza maze ababiryozwa bahanwe.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *