• Mon. Jul 1st, 2024

Abarwanyi baheruka kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa batangiye guhatwa ibibazo.

Share with others

Abarwanyi baheruka kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa batangiye guhatwa ibibazo.

Ni abarwanyi bagera kuri 40, bagerageje guhirika ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa, muri uku kwezi gushize.

Amakuru atangazwa n’ibitangaza makuru byo muri Kinshasa, avuga ko hashize iminsi irindwi, ubushinjacyaha bukuru bw’Igisirikare cya leta ya Kinshasa, FARDC buri guhata ibibazo bariya barwanyi mirongowine aho bafungiwe muri gereza ya Ndolo, ho muri Komine ya Burumbu.

Ubu bushinjacyaha kandi bwa gisirikare buri guhata ibibazo abasirikare bo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, bagize uruhare mu kwica bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi, batawe muri yombi nyuma yo kunanirwa kugera ku mugambi wabo.

Nk’uko amakuru aturuka mu butabera abitangaza muri iki Cyumweru mbere yo kohereza amadosiye y’abo bantu mu rukiko.

Impuguke mu by’agisirikare akaba n’umusesenguzi ku bibazo by’u mutekano, Jean-Jacques Wando afungiwe muri gereza ya Ndolo nyuma yo gushinjwa kuba yarafatanyije n’umuyobozi wagatsiko kagerageje guhirika ubutegetsi, Christian Malanga Musumari, umwe mu bishwe nyuma yo guhangana n’igisirikare cya RDC.

Uyu n’agatsiko ke bagabye igitero ku rugo rwa Vital Khamere, ubu ukuriye inteko ishinga mategeko ku itariki ya 19/05/2024.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *