• Mon. Jul 8th, 2024

Abarwana kuruhande rwa Kinshasa barimo Ingabo z’u Burundi, bambuwe kandi ibikoresho by’agisirikare byinshi.

Share with others

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo rya mbuwe ibikoresho bya gisirikare harimo imbunda ziremereye.

Ni kuri iki Cyumweru tariki ya 25/02/2024, umutwe wa M23 wongeye kwa mbura ihuriro ry’ingabo zirwana kuruhande rwa leta ya Kinshasa, ibambura ibikoresho birimo imbunda ziremereye ninshi, n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo ibyi korana buhanga.

Ahagana isaha ya saa kumi nimwe z’urukerera, n’ibwo urusaku rw’imbunda ziremereye zongeye ku mvikanira mu gace ka Ndumba ho muri i Shasha, Grupema ya Mupfunyi, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu. Iy’i mirwano bya vuzwe ko ari ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zari zagabye ibitero mu birindiro bya M23 na hatuwe n’abaturage, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ay’amakuru anemezwa kandi n’u muvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, aho yahamije ko abarimo ingabo za FARDC, SADC, FDLR, Wazalendo, abacancuro n’ingabo z’u Burundi, ko bagabye ibitero mu baturage bakoresheje imbunda ziremereye birangira ingabo za AFC/M23 bazibambuye. Avuga ko mu kuzibambura M23 yarwanye kinyamwuga irwanirira n’abaturage n’ibyabo.

Yagize ati: “Abicanyi twa bambuye ibikoresho by’agisirikare byinshi birimo n’ibikoresho by’ikorana buhanga. Ibi ba bisize k’urugamba aho twa rwaniye nyuma y’uko bari bagabye ibitero mu baturage baturiye Ndumba.”

Yakomeje agira ati: “AFC/M23, barwanye kinyamwuga, birangira ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bakozwe n’isoni.”

Mu bikoresho by’ikorana buhanga M23 yambuye ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, harimo za Computer, Motorola n’a matelephone ya android.

Mu gihe imbunda zo harimo izo mu bwoko bwa PKM, RPG, harimo n’izindi zitwa Cateusha, ndetse n’izindi zirimo into nka AK-47.

Iy’i mirwano ibaye mugihe k’u munsi w’ejo hashize kanidi byari bya vuzwe ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ko bari bateye ibisasu mu baturage baturiye centre ya Sake, ariko biza kurangira M23 yirwanyeho, muriyo mirwano hapfamo abasirikare benshi b’u Burundi nabo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, baje gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kurwanya M23.

                 MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.