• Mon. Jul 8th, 2024

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza, batewe n’agahinda ku rupfu rwa Dr Justin Nsenga waguye muri Amerika.

Share with others

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza, batewe n’agahinda ku rupfu rwa Dr Justin Nsenga waguye muri Amerika.

Ni bikubiye mu butumwa, aba Banyamulenge bakomeje kunyuza ku mbuga nkoranyambanga, zitandukanye, aho bagaragaje ko batewe n’agahinda ku mwe uvuka muri ubu bwoko, waguye mu mpanuka y’imodokari hirya y’ejo, muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubu butumwa bugaragaza agahinda Abanyamulenge bafite ku muvandimwe wabo waguye muri Amerika, bwatangiye kunyuzwa ku mbuga nkoranyambanga zitandukanye ku wa kabiri tariki ya 02/07/2024.

Mu gihe Dr Apostle Paul Gitwaza we yabucishijeho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03/07/2024, aho yagize ati: “Umuryango wanjye na AWM/ZTCC, tubabajwe n’urupfu rw’umukozi w’Imana, wakoreraga Imana n’umuhate, n’ishyaka.”

Apostle Paul Gitwaza yanamwise umuvugabutumwa ukomeye, ati: “Umuvugabutumwa Dr Justin Nsenga. Imirimo myiza wakoze iguherekeze.”

Muri ubu butumwa bwanditse bwa Dr Apostle Paul Gitwaza, busoza buvuga kandi buti: “Turi hanganisha umuryango we, umufasha we, abana n’inshuti ze mur’ibi bihe bikomeye. Turasenga ngo ihumure riva ku mana ribasange.”

Ntiyahwemye no kugaragaza ko Dr Nsenga witabye Imana yakoze imirimo ikomeye mu itorero rya Zion Temple, i Dallas muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ati: “Ruhukira muri Kristo kandi imirimo wakoreye itorero rya Zion Temple/Dallas For Worth ntabwo tuzayibagirwa. Uruhukire mu mahoro adashira. Ubuzima bwawe, ubwenge n’ubwitonzi byari mu ndangagaciro zawe za buri munsi.”

Umuryango w’Amahoro Peace Association, nawo ntiwahwemye kugaragaza aka kababaro, dore ko wo wahise ushira ubu butumwa bwa kababaro hanze rugikubita.

Ugira uti: “Umuryango wa ‘MPA’ uri mu gahunda gakomeye ko kubura umwe mu nkingi zawo, zatangije umuryango akanawuyobora. Dr Justin Nsenga umugabo w’ishyaka no gukunda ubwoko bwe no kubwitangira nibyo byamuranze.”

Wakomeje ugira uti: “Twihanganishije umuryango we bwite, umuryango mugari w’Abanyamulenge.”

Dr Justin Nsenga yaguye mu mpanuka y’imodokari, hirya y’ejo ubwo yari mu bikorwa bye byaburi munsi. Yari umugabo ukundwa n’Abanyamulenge benshi, nk’uko bikomeje kugaragazwa, aho abenshi bamushize ku ma status, abandi kuri za profile, ndetse bakagerekaho n’ubutumwa bugaragaza akababaro kandi ko yari intwari.

Dr Justin Nsenga yarazwi mu biganiro byo gukangurira benewabo gukunda igihugu, ndetse n’ibindi byinshi. Ari mubatangije umuryango w’Amahoro Peace Association, akaba kandi yarabaye n’umuyobozi muri uwo muryango, nk’uko uy’u muryango wabigaragaje mu butumwa wanyujije kuri x, yahoze yitwa Twitter.

Nk’uko bigaragara Dr Justin Nsenga yari mu kigero cy’i myaka iri hagati ya 50 na 60, yavukiye mu bice by’i Mulenge, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, gusa ubu yari atuye mu gihugu cya USA, ari naho arangirije ubuzima bwe bwahano ku Isi.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *