• Mon. Jul 8th, 2024

Abantu batanu barimo n’uwari umukire, Kika Musimbi, nibo bapfuye bakundukiweho n’ubutaka muri Kivu y’Amajy’epfo.

Share with others

Abantu batanu bacyukuraga amabuye y’agaciro nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye bakundukiweho n’ubutaka, muri teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

N’i byabereye neza mugace ka Kamituga, homuri teritwari ya Mwenga. Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko ubutaka bwahise bukundukira kuri abo bagabo bacyukuraga amabuye y’agaciro, burabafurira.

Nyuma haje kuza ubutabazi ariko na none bacyukuye basanga abo bagabo kwari batanu bose bamaze kuvamo umwuka w’abazima.

Lonely Makinda, uherereye muri Centre ya Kamituga yabwiye Minembwe Capital News ko ari nyirishimo wapfuye apfana n’abakozi be bane.

Yagize ati: “Ishimo yaguye mo abantu batanu yari y’uwitwa Kika Musimbi, nawe ubwe yacyukuraga hamwe n’abakozi bamukoreraga. Rero ishimo yakundutse abarimo bose na Boss Kika arapfa apfana n’abakozi be.”

Yakomeje agira ati: “Kubera amabuye y’agaciro yabonekaga ku bwinshi mu ishimo ya Kika Musimbi, byatumaga atizera abakozi bigatuma yinjirana nabo imbere mu ishimo.”

Kuri ubu imirambo yabo yamaze kugezwa murugo kwa Kika Musimbi, bikaba bitaganijwe ko haba gushingura, nk’uko bwana Lonely yakomeje avuga.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.