• Mon. Jul 1st, 2024

Abantu barenga 10 bishwe batemaguwe abandi bahira mu mazu; byabereye muri Luna ho mu gihugu cya RDC.

Share with others

Abantu barenga 10 bishwe batemaguwe abandi bahira mu mazu; byabereye mu bice byo muri Luna ho mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni kuri uyu wa Mbere tariki ya 13/05/2024, Abantu bagera ku icumi n’umwe bishwe na ADF-Nalu, nk’uko iy’inkuru tuyikesha urubuga rwa Amani TV.

Rutangaza ko abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF ku munsi w’ejo hashize biraye mu baturage baturiye agace ka Luna ho mu Ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bica abasivile bagera ku icumi n’umwe.

Rugasobanura ko mu bishwe harimo abicishijijwe imihoro abandi batwikirwa mu mazu. Ay’amakuru atangwa nuru rubuga agahamya ko ubwo bugizi bwa nabi ko bwakoze na ADF.

Mu gihe kitarenze amezi atanu muri ibyo bice hamaze gupfa abantu babarirwa mu magana, abandi benshi bavanwe mu byabo harimo n’abagiye baburirwa irengero.

Ibyo bikorwa bibi bikorwa n’inyeshamba za ADF bikorerwa mu maso y’ingabo za leta ya perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.

Kimweho ubutegetsi bwa Kinshasa bwagiye bw’u mvikana mu matangzo ko bugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bugoboke abaturage n’ubwo ubwo bugizi bwa nabi bumaze igihe bukorerwa abasivile mu Ntara ya Ituri.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.