• Fri. Jul 5th, 2024

Abakuriye amadini bahawe amabwiriza mashya, nyuma y’uko ubwoba bwinshi, bwatashye u Mujyi wa Goma.

Share with others

Ubuyobozi bw’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bashizeho ibwiriza ribuza abasenga gusengera ku misozi.

N’ibikubiye mu itangazo Meya(Maire) w’u Mujyi wa Goma yashize hanze ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 14/02/2024.

Iryo tangazo rimenyesha abayobozi bose ba matorero atandukanye aherereye i Goma, afite abayoboke bamenyereye kuja gusengera mu misozi ko ibyo bihagaritswe kuri none.

Rimenyesha ko kubera ikibazo cy’u mutekano nta munyamasengesho uwariwe wese ugomba kurenga kuriri bwiriza kugeza igihe hazosubira kuza irindi tegeko.

Itangazo rigufi rya Meya w’u Mujyi wa Goma,rikomeza rivuga ko hagize uwarenga ku biri muri iryo tangazo ko muricyo gihe inzego z’u mutekano zi zamucyakira, akaryozwa kutubahiriza amabwiriza yashizweho n’ubuyobozi bw’u Mujyi.

Iri tangazo ryashizwe ho umukono na Commisaire Superieur principal Kapend Kamand Faustin.

Ibi bije mu gihe M23 y’igaruriye Centre ya Sake ko ndetse ikomeje kurwana isatira gufata u Mujyi wa Goma, usigaye hagati nk’ururimi, ni mugihe uy’u Mujyi wamaze gutandukanywa na teritware ziwugize, nka teritware ya Masisi, Rutsuru na Lubero, ndetse na Minova yahuzaga Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo isa niyamaze kugeramo ingabo za general Sultan Makenga.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Abakuriye amadini bahawe amabwiriza mashya, nyuma y’uko ubwoba bwinshi, bwatashye u Mujyi wa Goma.”
  1. Nibasengere mu mazu naho IMANA irabumva Rwose ibyangombwa Nuko bagira umutima Wo kutavangurana gusa

Comments are closed.