• Mon. Sep 16th, 2024

William Ruto, perezida wa Kenya yakoze impinduka muri iki gihugu.

Share with others

William Ruto, perezida wa Kenya yakoze impinduka muri iki gihugu.

Perezida wa Repubulika ya Kenya, Dr Samoel Ruto William, yakoze impinduka muri Guverinoma akaba yatangaje icyiciro cya mbere kigizwe n’ab’aminisitiri 11 bari mu bazaba bagize ubuyobozi bushya, harimo n’abahoze muri Guverinoma yari aherutse gusesa.

Kithure Kindiki yasubijwe ku mwanya wa minisitiri w’umutekano w’imbere, Alice Wahome asubizwa ku wa minisitiri ushinzwe ubutaka, Aden Duale asubizwa ku wa minisitiri w’ingabo, Soipan Tuya asubizwa ku wa minisitiri ushinzwe kurengera ibidukikije.

Deborah Nyambura yagizwe minisitiri w’ikoranabuhanga, Eric Murithi Muga agirwa minisitiri ushinzwe amazi, Rebecca Miano agirwa Intumwa Nkuru ya leta.

Ahagana tariki 11/07/perezida Ruto yasheshe Guverinoma yari iriho kuva mu kwa Gatatu 2023, asigaho minisitiri w’intebe akaba na minisitiri w’ubabanye n’amahanga, Musalia Mudavada.

Icyo gihe yateguje ko ateganya kuganira n’abanyakenya ndetse n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kugira ngo bumvikane ku bajya muri Guverinoma nshya, bakamufasha gukemura ibibazo bibangamiye Kenya.

Ibibazo byugarije ubukungu bwa Kenya byabahungabanyije imibereho y’Abanyakenya, guhera mu kwezi kwa kane 2024, bamwe muri bo bajya mu myigaragabyo ikomeye basaba perezida Ruto kweguza abaminisitiri, abandi bamusaba kwegura ubwe.

Perezida Ruto, ejo hashize tariki ya 19/07/2024 yatangaje ko akomeje ibiganiro n’Abanyakenya kugira ngo bemeranye ku bandi baminisitiri buzuza Guverinoma nshya.

Uyu mukuru w’igihugu yasobanuye ko ategereje ko inteko ishinga Amategeko yemeza aba baminisitiri, abandi akazabashyiraho vuba ashingiye ku bitekerezo azahabwa n’abo bari kuganira.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.