• Mon. Sep 16th, 2024

Umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala muri RDC ariguhigishwa uruhindu.

Share with others

Umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala muri RDC ariguhigishwa uruhindu.

Muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala iherereye ku murwa mukuru w’iki gihugu, Joseph Yusufu Maliki, yahagaritswe ku mirimo ye kandi ari gushakirwa hasi no hejuru.

Amakuru ava i Kinshasa avuga ko Joseph umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala ku itariki ya 04/09/2024, yatangaje ko arwaye kandi arembye. Ibyo bikaba byarahise byerekana ko atari mu gihugu, ndetse amakuru amwe akaba ahamya neza ko yamaze kuva ku butaka bwa RDC nyuma y’uko imfungwa 129 ziciwe muri iyi gereza mu ijoro ryo ku itariki ya 01/09/2024.

Ku wa Gatatu tariki ya 04/09/2024, minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba yerekeje kuri iyi gereza ya Makala gusuzuma urugero rw’ibyangiritse, ari nabwo yahise atangira iperereza rye.

Minisitiri w’intebe Judith Suminwa nawe yagiye muri iyi gereza nyuma y’ubwo bwicanyi bwahabereye ubwo imfungwa zageragezaga gucika bikarangira zisutsweho umuriro w’imbunda, inyinshi murizo zigakomereka mu gihe 129 bo bahasize ubuzima.

Mu buryo bunyuranye n’ibyatangajwe na Guverinoma ya Kinshasa ko habaye kugerageza gucika gereza, minisitiri we yamagana abagamije gukora mu nkokora umuhate we wo kugabanya ubucucike muri gereza.

We yemeza ko uyu mugambi wateguwe kandi yasezeranyije ko iki kibazo kizasobanuka mu byumweru bibiri.

Gutabwa muri yombi no gufatwa ngo bishobora gukomeza mu rwego rw’iperereza ryimbitse.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *