• Tue. Sep 17th, 2024

Umutwe wa m23 wongeye kumvana imitsi mu rugamba rukaze n’ihuriro ry’Ingabo za RDC muri Kivu Yaruguru.

Share with others

Umutwe wa m23 wongeye kumvana imitsi mu rugamba rukaze n’ihuriro ry’Ingabo za RDC muri Kivu Yaruguru.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 20/08/2024, urugamba rwongeye kubura hagati ya m23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa muri teritwari ya Lubero, aha akaba ari mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko iyi ntambara ko yabereye ahitwa Katwa, muri iyi teritwari ya Lubero ndetse kandi indi mirwano ikaba yarabereye mu nkengero zo muri ako gace ku muhanda wa Kirumba-Kikovu-Kamandi.

Nk’uko bisobanurwa nuko iyo mirwano yarimo iba nyuma y’uko abarwanyi ba FPP/AP bazwiho gukorana byahafi n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari bagabye ibitero mu birindiro bya m23.

Ibi byanemejwe n’uruhande rwa m23 aho ruvuga ko ingabo za FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo bagabye ibitero ahatuwe n’abaturage no mu birindiro byabo, ndetse kandi uyu mutwe wa m23 unavuga ko ibyo bitero byakozwe n’uruhande rw’ingabo za leta ya Kinshasa byangije byinshi harimo ko byahitanye abaturage ndetse byangiza n’ibikorwa remezo byo muri utwo duce.

Gusa, byarangiye m23 isubije ibyo bitero inyuma, kandi ikaba igikomeje kugenzura ibice yagenzuraga mbere y’uko ibyo bitero bibaganwaho.

Iyi mirwano ibaye mu gihe hari hashize iminisi irenga ine ntahavuzwe imirwano, bitandukanye na mbere, kuko mu ntangiriro zakiriya cyumweru dusoje, havuzwe intambara ikaze mu bice byo muri Grupema ya Binza.

Ariko nubwo imirwano ikomeje kuba, impande zihanganye, ziri mu gahenge kasabwe mu biganiro biheruka guhuza u Rwanda na RDC mu gihugu cya Angola.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *