• Thu. Sep 12th, 2024

Umusirikare wa leta ya Kinshasa ufite ipeti rya Lt Gen yakoze ibigayitse byanatumye hakorwa igisa n’imyigaragambyo.

Share with others

Umusirikare wa leta ya Kinshasa ufite ipeti rya Lt Gen yakoze ibigayitse byanatumye hakorwa igisa n’imyigaragambyo.

Ni Lt Gen Jean Claude Kifwa, komanda wa base ya Kamina mu cyahoze cyitwa Katanga, niwe wakubitaguye umu avocat amusiga intera, nyuma yuko uyu musirikare yari yasinze.

Ahagana mu masaha yo ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 18/08/2024, Gen Kifwa yanyoye inzoga, aho zasize yasinze bikomeye zinatuma ubwo yahuraga n’umugabo usanzwe akora akazi k’ubu avocat muri ibi bice byo muri Kamina , amuteza abasirikare be bamuha ibiti ari nako bamuteragura imigeri, kugeza abaye indembe.

Nyuma uyu mu avocat yaje kujanwa mu bitaro biherereye muri ibyo bice, kugira ngo yitabweho.

Mu butumwa bwa mashusho bwagiye hanze, bugaragaza na Lt Gen Kifwa ubwe, arimo guteragura ingumu n’imigeri uriya mu avovat, ndetse kugeza nubwo yatse abasirikare be imbunda atangira kurasagura amasasu mu kirere hejuru.

Aya mashusho kandi anagaragaza uyu mu avocat arimo gukurubanwa hasi mu muhanda, ari na ko agenda avuza induru.

Ibi byatumye aba avocat bo muri ibyo bice, mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 19/08/2024, bazindukira ku biro bya Lt Gen Kifwa biherereye muri aka gace ka Kamina. Gusa nta byinshi uru rugaga rw’abavocata bavuze, usibye ko basabye uyu musirikare kuvuza mugenzi wabo, ndetse kandi basaba ubutabera gukurikirana Lt Gen Kifwa.

Aka gace ka Kamina ni kamwe mu duce tugize intara ya Haut-Lomami mu cyahoze cyitwa Katanga.

Nubwo iki gikorwa kigayitse, cyakozwe n’umusirikare uri ku rwego rukomeye, ariko abasirikare ba leta ya Kinshasa bakunze guhohotera abaturage b’iki gihugu, kandi bakabikora nk’umuco wabo.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *