• Mon. Sep 16th, 2024

Umuririmbyi Theogene w’Umunyarwanda yataramiye i Nakivale mu Gihugu cy’a Uganda.

ByBruce

Aug 10, 2024 #Igiterane, #Nakivale
Share with others

Umuririmbyi Theogene w’Umunyarwanda yataramiye i Nakivale mu Gihugu cy’a Uganda.

Ni mu giterane kidasanzwe cyahuje amatorero atandukanye yo muri Nakivale cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu aho biteganijwe ko kizasoza ku Cyumweru tariki ya 11/08/2024.

Amwe mu matorero y’itabiriye iki giterane harimo ahuriye muri Fellowship ya Yesu Nurutare, Ebenezer n’andi asanzwe akorera muri aka gace ka Nakivale ho mu majyepfo ashira uburenganzuba bwa Uganda.

Iki giterane kandi cyatumiwemo n’amakorali harimo ni y’itorero rya New Jerusalem ryo kwa Reverend Joseph Mwumvirwa. Icicaro cy’iki giterane cyabereye neza ku kibuga cy’u mupira w’amaguru giherereye ahitwa New Congo.

Umuririmbyi Theogene uri mubakomeye batumiwe muri iki giterane akihagera yahise yakiranwa amashi menshi n’impundu nyinshi z’ibyishimo aho kw’ikubitiro yahise atambuka imbere maze aririmba indirimbo ye ikundwa cyane ivuga iti: “Abashaka ubwiza n’icyubahiro babishakishe neza badacogora.”

Harinaho iyo ndirimbo ivuga kandi iti: “Nta muntu bitabera nta n’uwo bitakwira usibye ko bitinda kuza.”

Usibye kuririmba, binateganijwe kandi ko muri iki giterane kivugirwamo ijambo ry’Imana, ndetse kandi ku munsi w’ejo ku Cyumweru, umunsi wo kugisoza hazaba itombora aho burumwe uri ku cyitabira azahabwa itike izabasha kumuha kugera kuri iryo tombora, nk’uko abayobozi ba motorero bagiye babitangaza mu matangazo ubwo bagiteguraga.

Nk’uko bivugwa ibizatomborwa, harimo amagare, televisiyo, telefone n’ibindi.

Tubibutsa ko iki giterane giterwa inkunga n’abantu batandukanye harimo n’Abanyamerika.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.