• Sun. Sep 15th, 2024

Ubushakashatsi bwatanze ubusobanuro ku bantu bakunda kugenda bihuta.

Share with others

Ubushakashatsi bwatanze ubusobanuro ku bantu bakunda kugenda bihuta.

Ubushakashatsi bwerekanye ko uko umuntu agenda yaba gahoro cyangwa yihuta bisobanura byinshi ku buzima bwe.

Abagenda bihuta cyane mu nzira bahurira kukuba nta byishimo birangwa mu buzima bwabo.

Uko bwije nuko bukeye ubushakashatsi bugenda buvumbura byinshi biburira abantu, harimo kandi n’ibitangaje benshi batari basanzwe bazi.

Ubusanzwe benshi bavuga ko abantu bagenda bihuta baba basobanutse, gusa ngo aba bantu ibyishimo ntibibarangwaho.

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza yo muri Sydney muri Australia bwagaragaje ko kugenda wihuse cyane bigira ingaruka zirimo nko kuba bagabanya ibyishimo mu buzima bw’umuntu.

Igitangaza makuru cya Guardian cyatangaje ko ubu bushakatsi bwenda gusa nubwakozwe na kaminuza ya University of Southern muri Denmark mu 2020 bwerekanye ko bitewe n’intekerezo n’imyitwarire y’abantu bagenda bihuta ntabyishimo bakunze kugira.

Abashakashatsi bakurikiranye abantu bakuru 78.500 bakoresheje akamashini bashyiraga mu masaha yabo ngo bagenzure igihe bakoresha bagenda buri munsi naho bihurira n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Aba bantu bagenda bihuta bavuga ko bakomeye kandi biyumva nk’abanyembaraga gusa iyo bigeze ku kwishima si ingingo bibonamo.

Imitekerereze iri inyuma y’aba bantu bagenda vuba ni uko bifuza kuba intungane cyangwa se gukora ibintu byose neza kuburyo iyo bitagenze neza bagira umubabaro uri hejuru ugereranije n’abandi bantu.

Imyumvire y’aba bantu bifuza ko abandi bantu bagira umuvuduko nkabo aho kugenda buhoro buhoro bityo ngo ibintu byabo byose babikora vuba vuba akenshi bikagenda nabi bigatuma batishima. Ngo ni abantu bakura umunezero ku musaruro wabo cyangwa se ibyo bagezeho.

Iyo bitagenze uko babishaka ngo bibagiraho ingaruka mu marangamutima kuburyo no guseka batabikora.

Aba bagenda bihuse mu busanzwe ngo nti bafite ubushobozi bwo gutandukanya ibibazo by’umuntu n’akazi kuko babihuza cyane kuburyo ikigero cya “stress” bagira kiba kiri hejuru cyane ugereranije n’abandi.

Guhorana stress no kutanyurwa n’uburyo ibintu bigenda mu buzima bwabo bituma ntabyishimo bibarangwaho.

Aba bantu kandi ngo bibagora gukomeza no guteza imbere umubano w’inshuti zabo cyangwa uw’urukundo kuko iyo babona abantu bakunda badateye kimwe nabo, ngo bituma batabasha gukomezanya nabo kuko babafata nk’abanebwe.

Kuruhuka kuri aba bantu ntibikunze kubaho, kuko baba bafite ibintu byinshi byo gukora kabona n’iyo bavuye mu kazi cyangwa mu kiruhuko usanga bakomeza guhugira mu bindi kuburyo batabona umwanya wo kwiyitaho ngo bakore ibintu byabaha ibyishimo nko kujya gusabana n’abandi.

Gukora akazi vuba kandi neza n’uburyo bakora icyarimwe ibintu byinshi bibagora kugenzura amarangamutima yabo. Ibyishimo biza iyo ibintu bikozwe uko babyifuzaga. Ibi ariko ngo siko bigenda kuko inshuro nyinshi bitagenda uko babishaka bityo nabo ntibishime.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.