• Tue. Sep 17th, 2024

U Rwanda na RDC biri muri gahunda yo gusenya burundu FDLR, menya ibyimbitse.

Share with others

U Rwanda na RDC biri muri gahunda yo gusenya burundu FDLR, menya ibyimbitse.

U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, bari kwigira hamwe uko umutekano urambye wagaruka muri RDC nuko umutwe wa FDLR wasenywa burundu.

Mu kiganiro umuvugizi wa RDC yahaye itangaza makuru, bwana Patrick Muyaya yatangaje ko ‘gusenya FDLR ari imwe mu ngingo igihugu cye n’u Rwanda birimo kuganiraho mu biganiro by’i Luanda ho muri Angola.’

Avuga kandi ko ibi biganiro bigamije gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Mu kwezi gushize, perezida wa Angola João Lourenço yagejeje kuri perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa RDC namugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame umushinga wabageza u Burasirazuba bwa RDC ku mahoro arambye, ibi yabikoze ubwo yari mu ruzinduko yagiriye i Kinshasa n’i Kinshasa.

Ndetse ibiro bya perezida wa Angola byatangaje ko ibihugu byombi bizahurira muri Angola bikaganira kuri uwo mushinga.

Nyuma ibiganiro by’abaminisitiri ku mpande zose baraganiriye, aho ibyo biganiro byabereye i Luanda muri Angola.

Muri iki kiganiro Patrick Muyaya yahaye igitangaza makuru cya France 24, yavuze ko “ibiganiro bya Luanda byongeye gutangira; avuga ko inama z’abaminisitiri zabaye ndetse ko no kuri uyumunsi habaye indi y’inzobere.”

Anavuga ko hizwe uko umutwe wa FDLR wasenywa burundu.

Yagize ati: “Hari kwigwa ku bintu bibiri; kuba FDLR igomba gusenywa burundu, ku rundi ruhande ingabo z’u Rwanda zigomba kuhava.”

Yanavuze kandi ko tariki ya 14/09/2024 hazaba inama yo ku rwego rw’abaminisitiri izagerageza gusesengura raporo y’inzobere.

Ikinyamakuru cya Africa Intelligence, cyandikirwa i Paris mu Bufaransa, giheruka gutangaza ko ‘ibiganiro by’i Luanda byateye intambwe, gusa ko ibyaganiweho bikirimo akabazo.’

Kinavuga kandi ko nyuma y’inama yahuje abakuriye ubutasi, n’abakuru b’ingabo bo ku ruhande rw’u Rwanda na Congo Kinshasa hamwe n’intumwa za M23 ubu i Luanda izongera ikakira ba minisitiri b’ubanye n’amahanga.

Nubwo biruko, ariko M23 ibarizwa mu ihuriro rya AFC ikomeje gushinja ingabo za RDC kurenga ku masezerano ya gahenge zigatera ibice bituwe n’abasivili bigenzurwa n’uyu mutwe wa M23 muri teritware ya Masisi, ariko kandi FARDC nayo mu kwezi gushize yashinje uyu mutwe kurenga ku gahenge ukagaba ibitero mu bice bigenzurwa n’ingabo zayo muri teritware ya Rutshuru.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *