• Mon. Sep 16th, 2024

U Bushinwa bwemereye akayabo k’amafaranga ibihugu byo muri Afrika.

Share with others

U Bushinwa bwemereye akayabo k’amafaranga ibihugu byo muri Afrika.

Nibyatangajwe n’umukuru w’igihugu cy’u Bushinwa, Xi Jinping, avuga ko mu myaka itatu iri imbere igihugu cye kizafasha ibihugu byo muri Afrika Ama-Yuan miliyari 360 angana n’amadolari y’Amerika miliyari 50,7.

Ibi akaba yabivuze kuri uyu wa Kane tariki ya 05/09/2024, ubwo yaganiraga n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo muri Afrika bitabiriye inama y’ubufatanye ku mpande zombi.

Mu nzego zizibandwaho muri iri shoramari, harimo ubufatanye n’ibihugu bya Afrika mu by’inganda, ubuhinzi, ibikorwa remezo, ubucuruzi n’ishoramari.

Iy’inkunga ngwikazatangwa mu myaka itatu iri imbere, nk’uko perezida Xi Jinping.

Muri aya mafaranga, harimo miliyari 29 z’amadolari azaba ari inguzanyo, miliyari 11 zizaba ari inkunga n’izindi miliyari 10 zizifashishwa mu gushyigikira Sosiyete z’Abashinwa zikorera muri Afrika.

Uyu mukuru w’igihugu yanasobanuye ko igihugu cye cyiteguye gufasha Afrika guteza imbere imiyoborere myiza, binyuze mu kubaka ibigo 25 by’ubushakashatsi ku miyoborere kuri uyu mugabane, gihugure Abanyapolitiki 100 b’aho ku miyoborere ijanye n’igihe.

Giteganya kandi guha ibihugu bya Afrika inkunga ya miliyari 140,5 z’amadolari yo kubifasha guteza imbere igisirikare, kikazahugura abasirikare 6000 bo kuri uyu mugabane n’abandi 100 bo mu nzego z’umutekano.

U Bushinwa ni umwe mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga b’imena ba Afrika, bitewe ahanini n’ishoramari rinini bwagize kuri uyu mugabane n’inguzanyo bwawuhaye mu myaka myinshi ishize.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *