• Tue. Sep 17th, 2024

U Bubiligi bwongeye kuregwa n’abagore ba Banye-kongo bajanwe mu Bubiligi igihe cy’ubukoloni.

Share with others

U Bubiligi bwongeye kuregwa n’abagore ba Banye-kongo bajanwe mu Bubiligi igihe cy’ubukoloni.

Ni abagore batanu baba metisse, bakuwe mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, igihe cy’ubukoloni, bajyanye leta y’u Bubiligi mu rukiko bayishinja ku batandukanya n’ababyeyi babo.

Barimo uwitwa Simone Ngalula, Monique Bintu Bingi, Lea Tavares Mujinga, Noelle Verbeeken na Marie-Jose Loshi, bose babyawe n’abagore b’Abanyekongo batewe inda n’Ababiligi bari muri RDC igihe cy’ubukoloni.

Ahagana mu mwaka w’ 1948 na 1961, bajyanywe mu bigo bya gikristo byo mu Bubiligi, batandukanyijwe na ba nyina.

U Bubiligi bwasobanuye ko kujyana aba bana i Bruxelles mu Bubiligi byari ukugira ngo bahabwe uburezi bwiza bw’iburayi, ariko ukuri kwamenyekanye ni uko batashakaga ko baguma muri RDC.

Ubwo u Bubiligi bwategekaga Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwagiye kuvayo bujana abana bari hagati ya 14,000 na 20,000. Impamvu nyakuri yatumye bubikora, ni uko butashakaga ko bazamenya ubwenge, bakazabahinduka.

U Bubiligi kandi bwatinyaga ni uko Abanyekongo bashoboraga kwitiranya aba ba metissses n’Ababiligi bakazabafata nk’abanyembaraga.

Aba bagore bose bafite imyaka 70 y’amavuko. Ahagana mu mwaka w’ 2021 bari bareze kandi leta y’u Bubiligi, bagaragaza ko gutandukanywa n’ababyeyi babo biri mu bigize ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Icyo gihe urukiko rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwateye utwatsi ikirego cyabo, rusobanura ko rudashobora kugendera ku itegeko ritabagaho rigena icyaha kitabagaho igihe cy’u Bukoloni.

Nyuma y’umwanzuro w’uru rukiko, abanyamategeko b’aba ba metissses bagize bati: “Barashimuswe, bafatwa nabi, barirengagiza, bakurwa mu Isi. Ni ikimenyetso kiriho cy’icyaha cyakozwe na leta ariko kitahawe agaciro.”

Mu bujurire batanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 09/09/2024, bagaragaje ko bifuza ko urukiko rwemeza ko icyaha cyibasiye inyokomuntu cyabagaho mu gihe cy’ubukoloni.

Abanyamategeko babo banagagaragaje ko iki cyaha cyabagaho ngo kuko n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Nuremberg, muri icyo gihe rwaburanishije ndetse ngo runakatira ubutegetsi bw’Abanazi bari barakoze ibifitanye isano nibyo.

Aba bagore bose kwari batanu bifuza ko mu gihe bazatsinda uru rubanza, bazahabwa indishyi. Ikiruta ibindi kuri bo ni uko icyaha bakorewe cyazahabwa agaciro n’ubutabera bw’u Bubiligi.

Ahagana mu mwaka w’ 2019, Charles Michele wari minisitiri w’intebe w’u Bubiligi yasabye imbabazi ku bana b’Abanyekongo u Bubiligi bwashimuse muri RDC hagati mu 1959 na 1962, agaragaza ko bitari bikwiye ko bimwa ubutabera.

Umwami Philippe w’u Bubiligi na we ubwo yagiriraga uruzinduko muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu 2022, yasabye imbabazi ku bw’ubububare Ababiligi bateye Abanyakongo mu gihe cy’ubukoloni, gusa ntacyo yavuze ku ndishyi bamaze igihe kirekire basaba.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *