• Wed. Sep 18th, 2024

U Bubiligi bwagaragaje uko bwifashe nyuma y’uko umuturage wayo yahawe igihano cy’urupfu muri RDC.

Share with others

U Bubiligi bwagaragaje uko bwifashe nyuma y’uko umuturage wayo yahawe igihano cy’urupfu muri RDC.

Leta y’u Bubiligi ihangayikishijwe n’umuturage wayo, Jean-Jaques Wando, wakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare muri RDC.

Wando yari asanzwe ari inzobere mu gisirikare. Bivugwa ko yagiye i Kinshasa ubwo yagirwaga umujyanama wihariye mu rwego rwa ANR rushinzwe iperereza muri iki gihugu.

Yafashwe n’abasirikare bakorera urwego rw’ubutasi, tariki ya 22/05/2024, ashinjwa gukorana na Christian Malanga wayoboye igitero cyashaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Tariki ya 03/09/2024, Wando yasabye urukiko kumugira umwere, aho yagize ati: “Nkomeje kuvuga ndanguruye, imbere y’Imana n’abantu n’urukiko ko ntigeze ngira uruhare muri ibi bikorwa biciriritse. Nizeye ko muzavuga ikintu kizima cyo kungira umwere.”

Uyu mugabo w’Umubiligi ari mu bantu 37 bakatiwe igihano cy’urupfu, tariki ya 13/09/2024, bazira kugerageza gukubita ku deta ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi. Mu byaha bahamijwe birimo iterabwaba, gutera inkunga iterabwaba n’ubwicanyi.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi, David Jordens, yatangaje ko guverinema y’igihugu cye ihangayikishijwe, kandi ko yamaganye kenshi igihano cy’urupfu Leta ya Kinshasa yasubijeho.

Yagize ati: “U Bubiligi bufata iki kibazo nk’igikomeye cyane kandi bwamaganye kenshi igarurwa ry’igihano cy’urupfu muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, haba mu ruhame no mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi.”

Mu bandi banyamahanga bakatiwe iki gihano harimo Abanyamerika batatu, Umwongereza n’Umunyakanada. Mu gihe uru rubanza rwari rurimo, ibihugu byabo byavuze ko biri kurukuranira hafi.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *