• Mon. Sep 16th, 2024

Sobanukirwa imibare 666, iyo benshi bafata nk’i kimenyetso cya satani(rusofero).

Share with others

Sobanukirwa imibare 666, iyo benshi bafata nk’i kimenyetso cya satani(rusofero).

Inkomoko y’imibare 666 ifatwa nk’i kimenyetso cya satani uwari we wese waba warigeze gusoma Bibiliya, ndahamya ko yaba yarumvise ibiri mu gitabo cy’i Byahishuwe igice cya 13, ahavugwa iby’inyamanswa muntu ifite umubare 666. Ni inyamanswa itera ubwoba abayumva n’abayisoma, birushaho ku gutera ubwoba iyo hagize umuntu uyisanisha nawe cyane cyane nk’uwo byenda wari usanzwe uzi.

Mu gitabo cy’i Byahishuwe 13:16-18 hagira hati: “Itera bose aborohoje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’abumudendezo n’abimbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga, kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamanswa, cyangwa umubare w’izina ryayo. Aha ni ho ubwenge buri: “Ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamanswa kuko ari umubare w’umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu.”

Rero, umubare 666 uvugwa muri Bibiliya wagiye uvugwaho byinshi n’abashumba munsengero zitandukanye kuri za televiziyo, kuri internet, mu mafilime, mu bitabo ndetse no mubitangaza makuru.

Bamwe bavuga ko 666 ari ikimenyetso kiranga ‘antikristo,’ urwanya Kristo uvugwa muri Bibiliya. Abandi bavuga ko ari nk’ikimenyetso bashyira ku muntu hakoreshejwe ingufu, gishobora kuba ari nk’icyo bamushushanyijeho cyangwa ari nk’akuma bashyira mu mubiri karimo imibare ishobora gutuma batahura ko uwo muntu ari umugaragu w’iyo nyamanswa.

Muri izi mpaka zivugwa n’abantu hirya no hino n’abavuga ko uyu mubare wa 666 ari ikimenyetso cya ba Papa b’abagatolika, gihishye mu magambo aba yanditse kuri ya ngofero zabo agira ati: “Vicarius Filii Dei(Uhagarariye umwana w’Imana).

Abasobanura ibi bavuga ko inkomoko y’uyu mubare ihera mu mwaka w’ 64, ubwo Abakristo ba mbere batangiye gukorerwa itotezwa n’umwami w’Abami César Neron utaremeraga inyigisho nshya za Kristo zari zitangiye gutangwa n’abamuyobotse . Yavuze ko uku kuyobaka Yesu bitanejeje umwami w’Abami César Neron, maze atangira kubatoteza no kubahiga kubera ko bari badukanye inyigisho nshya zitamenyerewe.

Kandi kubahiga babahigaga ko bazanye ubundi buryo budasanzwe bwo gusenga ibintu batamenyereye, noneho kandi bigakurura abantu, bikarangaza abantu, bigatuma gahunda y’igihugu idakorwa . “ikindi cyatumye Néron atangira guhiga aba bakristo, ni amakuru yumvaga ko aba bantu basenga mu buryo budasanzwe banarya abantu bakanywa n’amaraso.”

Ababwiraga Néron aya makuru y’uko aba bakristo barya abantu bakanywa n’amaraso babaga bashingiye kuri ya nyigisho ya Yesu yavuze ati: “Ni mwakire murye uyu ni umubiri wanjye, ni mwakire munywe aya ni amaraso yanjye ibi mujye mubikora munyibuka.”

Aha rero niho abarokotse ubwo bugizi bwa nabi bwa Néron babwiranye bahitamo kuja bakoresha izina ry’ibanga bazaja bakoresha igihe bashaka kuvuga umwami w’Abami César Neron.

Mu mugambo yabo bakorehaga isiri igihe bovuze umwami w’Abami César Neron, bakavuga bati : “666 atumereye nabi.”

Umubare 666 waturutse mbere na mbere ku mubare 7 usanzwe uvuga ibintu byuzuye cyangwa se ibintu bitunganye ari nawo werekana ko Imana yuzuye . Abakristo bo bakoreshaga 6 nk’ikintu cyo kwerekana ko ari 7 gukuramo rimwe, bakavuga ngo ni ikintu gifite imbaraga, gikomeye ariko kitagera ku Mana.

Umubare Gatandatu kandi washobora kwifashishwa mu kugaragaza ibidatunganye, umubare n’ibindi bitari byiza. Ikindi kandi abakristo bitirira Néron umubare 666 ni uko igiteranyo cy’inyuguti zigize izina rye gihura neza na 666.

Mu kwandika izina Caesar bandikaga QSR, Q ikaba ifite agaciro kangana na 100, S ikangana na 60, naho R ikangana na 200, kubiteranya byose bikaba bingana na 360. Izina rindi rya Néron mu giheburayo bandikaga NRWN, kuko W ivuga ‘Omega’ mu giheburayo, kuba N ifite agaciro ka 50 byatumaga iri zina ryose ringana na 306. Ufata 360 bingana n’izina rya mbere QSR ukongeraho 306 by’izina rya kabiri, bingana na 666.

Ibyo nibyo byifashishijwe nk’isiri ku bakristo ba mbere bavuye mu idini ya kiyahudi, bashaka kuvuga Caesar wabatotezaga.

Byaje gukomeza ariko amadini yaje kuza nyuma bakoreshaga uriya mubare bashaka gutuka Ekeleziya gatolika, ahanini babaga bagendeye kubyanditse ku ngofero ya Papa kuko n’umwami w’Abami yambaraga ingofero ija kumera neza nk’iriya ya Papa.

Igitabo cy’i Byahishuwe cyanditswe na Yohani, kandi sicyo cyonyine yanditse kuko yanditse n’inzandiko zitatu ndetse n’igitabo cy’u Butumwa bwiza bwa Yohana.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.