• Tue. Sep 17th, 2024

Ibyo wa menya ku mirwano iheruka, yasakiranije Twirwaneho na Maï Maï Bishambuke mu misozi y’Imulenge.

Share with others

Ibyo wa menya ku mirwano iheruka, yasakiranije Twirwaneho na Maï Maï Bishambuke mu misozi y’Imulenge.

Ni imirwano yabaye ku gicamunsi cyo ku wa gatanu tariki ya 30/08/2024, aho yabereye mu gice kigana kuri Zero, hagati y’inyeshamba zo mu mutwe Maï Maï na Twirwaneho, birangira uruhande rwa Maï Maï ruyabangiye ingata, nk’uko amasoko yacu atandukanye abivuga.

Amakuru yemeza neza ko uru rugamba rwa bereye ku musozi wa Nyarumanga ho muri Bicumbi, aha akaba atari kure no Kuri Zero.

Ibisambu bya Bicumbi, biri hejuru y’imihana yo mu Kalingi, ahanini Kalingi ija mu Bidegu kwa Chef Rufayeri Manywa.

Minembwe Capital News yamenye amakuru ko iyi mirwano yabaye mu gihe abasore bo muri Twirwaneho basakiranye na Maï Maï, ubwo bari muri Patrol. Impande zombi zikaba zarahuye mu buryo butunguranye.

Maze karahava, bararasana, uruhande rwa Maï Maï rukizwa n’amaguru. Aya makuru anavuga ko Maï Maï yahunze yerekera ibisambu bya ahitwa i Nguli ho muri Grupema ya Mutambara.

MCN yanabwiwe kandi ko uruhande rwa Twirwaneho imirwano yarangiye ntawe uhagiriye ikibazo, ariko ko ku ruhande rwa Maï Maï Bishambuke hakomeretse bane, ndetse n’ibitunda byabo byari byubatse muri ako gace bihabwa inkongi y’umuriro, aho ndetse byanahiye birakongoka.

Iy’i mirwano yatangiye igihe c’isaha ya saa kenda n’igice cyo ku wa gatanu, yabaye mu gihe muri izi nce hataherukaga intambara kuko intambara mu Kalingi yaherukaga nko mu myaka ibiri ishize.

Hagati aho, mu bindi bice byo muri Minembwe, mu misozi miremire y’Imulenge, hari umutekano n’ubwo uba utizewe cyane, kuko ibyaha bihinduka umunota ku wundi. Ariko ubu hari amahoro.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *