• Mon. Sep 16th, 2024

Repubulika ya demokarasi ya Congo, yakiriye inkingo z’ubushita bw’inkende.

Share with others

Repubulika ya demokarasi ya Congo, yakiriye inkingo z’ubushita bw’inkende.

Ni ku wa Kane tariki ya 05/09/2024, Igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyakiriye icyiciro cya mbere cy’inkunga z’inkingo za Mpox zigera 100.000.

RDC, ni igihugu gituwe n’abantu barenga miliyoni 100 ni cyo kizahajwe cyane n’iki cyorezo cyatangajwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, nk’ikibazo gihangayikishije Isi.

Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom, yemeje ko inkingo zakozwe na Bavarian Nordic zitangwa n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, zigomba kugera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ku wa Kane.

Imibare ya OMS igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira muri RDC hamaze kugaragara abantu barenga 17.500 banduye icyorezo cya Mpox mu gihe abandi 629 bamaze guhitanwa na cyo. Abana nibo bibasirwa cyane.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *