• Mon. Sep 16th, 2024

RDC: Hatangajwe igishobora gutuma gereza ya Makala ifungwa.

Share with others

RDC: Hatangajwe igishobora gutuma gereza ya Makala ifungwa.

Ni byatangajwe na minisitiri w’intebe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Judith Suminwa, aho yizeje ko Guverinoma igiye kwihutisha umugambi wo gufunga gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu.

Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa mbere tariki ya 02/09/2024, kuri iyi gereza ya Makala, harashwe amasasu menshi, ubwo zimwe mu mfungwa zageragezaga gucika bakazirasa, zipfamo abantu 129 abandi benshi barakomereka.

Minisitiri w’intebe Judith Suminwa wasuye iyi gereza ku wa Gatatu tariki ya 04/09/2024, yanagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, avuga ko Guverinoma igiye gukomeza umugambi wo gufunga iyi gereza.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko dushaka uburyo hakomeza inzira zo kuyifunga mu rwego rwo kubahiriza ibyemeranyijweho.”

Bamwe mu basize ubuzima muri iyi gereza, barimo abarashwe amasasu, ndetse n’abandi bazize umubyigano no kubura umwuka kubera ubwinshi bw’abafungiyemo.

Gereza nkuru ya Makala yubatswe mu 1957 ubwo yakiraga abantu 1500, ariko ubu ifungiyemo abantu ibihumbi 15. Ibintu bituma abayifungiyemo babaho mu buzima bubi burimo kwanduzanya indwara, biri no mu bituma abafungiyemo bahora bashaka kuyitoroka.

Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, harekuwe imfungwa 67 mu mugambi wo gushaka uburyo iyi gereza yafungwa, ndetse hanatangazwa ko abantu bose bayifungiyemo badafite amadosiye bazafungurwa, abandi bakoherezwa mu zindi gereza ziri muri iki gihugu.

Minisitiri w’intebe Judith Suminwa ubwo yasuraga iyi gereza kuri uyu wa Gatatu, yanizeje ko igikoni cyayo cyafashwe n’inkongi, kigomba gusubukura imirimo.

Yanaganiriye kandi n’abagore basambanyirijwe muri aka kaduruvayo kabayeho ubwo habaga igikorwa cy’abashaka gutoroka iyi gereza, ndetse anabizeza ko Guverinoma izabitaho.

Uyu mukuru wa Guverinoma ya Kinshasa kandi yanasabye ko hashirwaho komisiyo ishinzwe gufasha ubushinjacyaha gukora iperereza ku byabaye muri ririya joro ryabereyemo iki gikorwa cyasize abarenga 120 abahasize ubuzima.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *