• Mon. Sep 16th, 2024

Pierre Buyoya wabayeho perezida w’u Burundi yashinguwe mu cyubahiro.

Share with others

Pierre Buyoya wabayeho perezida w’u Burundi yashinguwe mu cyubahiro.

Ni kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17/07/2024, Pierre Buyoya wigeze kuyobora igihugu cy’u Burundi, yashinguwe nyuma y’imyaka ine apfuye.

Buyoya yayoboye igihugu cy’u Burundi muri manda zibiri, hagati ya 1987 na 1993 ndetse na hagati ya 1996 na 2003.

Yitabye Imana mu mpera z’u mwaka w’ 2020 azize icyorezo cya COVID-19.

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko umuryango wa Pierre Buyoya wamushyinguye ahitwa i Rutovu mu majyepfo y’iki gihugu cy’u Burundi.

Gusa, Pierre Buyoya ashinjwa kuja kubutegetsi abanje gukubita Coup d’etat Melchior Ndadaye.

Buyoya nyuma y’uko yari amaze gupfa mu 2020, yashinguwe i Bamako muri Mali, mbere y’uko umurambo we utabururwa ukajya gushyinguranwa mu cyubahiro aho basekuruza be bazitse.

Ay’amakuru anavuga ko mbere y’uko umuryango we uvana umubiri wa Buyoya muri Mali babanjye kubisaba leta ya Gitega.

Buyoya yapfuye nyuma yamezi abiri ubutabera bw’u Burundi bwari bwamukatiye igifungo cya Burundu, bumuhamya kugira uruhare mu rupfu rwa Ndadaye. Akaba yari yaneguye ku nshingano yari yarahawe zokuba intumwa nkuru y’umuryango wa Afrika yunze Ubumwe mu karere ka Sahel.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.