• Mon. Sep 16th, 2024

Mu nkambi y’impunzi iri i Nakivale ho muri Uganda, Umurundi yishe mu genzi we amukubitaguye.

Share with others

Mu nkambi y’impunzi iri i Nakivale ho muri Uganda, Umurundi yishe mu genzi we amukubitaguye.

Ni ahagana ku wa Gatandatu tariki ya 19/07/2024, Umurundi witwa Abbas Nsengiyumva, wabarizwaga mu nkambi y’impunzi ya Nakivale, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’indi mpunzi y’umurundi, nk’uko tubikesha RPA.

Ivuga ko “ahagana isaha z’umugoroba wo ku wa Gatanu, nibwo Abbas Nsengiyumva yasangiye inzoga n’inshuti ze mu kabari kazwi nka Bistro gaherereye ahitwa muri Quartier ya New Congo ho muri Nakivale.

Ikavuga ko umwe mu bagore bari basangiye yatutse Nsengiyumva ntiyabyihanganira ahita amukubita urushyi ariko bidatinze undi mugabo witwa Blaise wari iruhande rw’iryo tsinda nawe aramwandukira aramukubita.

Ababyiboneye bavuga ko yamukubise inkoni yari afite amumena umutwe. Uwitwa Ramadhan Minani ngo yagerageje gukiza ariko nawe birangira ahakubitiwe ndetse kugeza bamujanye kwa muganga. Kiriya gitangaza makuru cyanavuze ko kugeza nubu uriya warimo ukiza akirembeye mu bitaro.

Nyuma y’umwanya muto Nsengiyumva akubiswe, yaje guhita ashirahomo umwuka. Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi y’impunzi iri i Nakivale zirasaba ko uwakoze ayo mahano, akurikiranwa akadyozwa ibyo yakoze.

Inkambi ya Nakivale ibarizwamo impunzi zirenga 40,000 zagiye ziva mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika y’iburasizuba.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.