• Tue. Sep 17th, 2024

Mu nama idasanzwe iri kubera i Seoul, u Rwanda rwayigaragajemo agaciro ko guharanira amahoro.

ByBruce

Sep 12, 2024 #Korea y'Epfo, #Seoul
Share with others

Mu nama idasanzwe iri kubera i Seoul, u Rwanda rwayigaragajemo agaciro ko guharanira amahoro.

U Rwanda, runyuze kuri minisitiri wayo w’ingabo z’iki gihugu, Juvenal Marizamunda witabiriye inama iri kubera i Seoul muri Korea y’Epfo, yatangaje ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yigishije isomo rikomeye, ari nayo mpamvu igihugu cyabo cyiyemeje gushyigikira ibikorwa by’amahoro no gutabara aho ayo mahoro abuze.

Nibyo yatangaje ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 11/09/2024, mu kiganiro mpuzamahanga cyiga ku ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano mu gisirikare iri kubera mu mujyi wa Seoul muri Korea y’Epfo (Seoul Defense Dialogue 2024).

Muri iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abantu 900 barimo inzobere mu bijyanye n’umutekano ku Isi, yaganiriwemo imbogamizi n’ibibazo by’ingutu byugarije umutekano ku isi.

Ingingo zaganiriweho, zirimo kwirinda intambara, gushyira amategeko mpuzamahanga ahuriweho no guhangana n’ibibazo by’umutekano muke ku Isi.

Juvenal Marizamunda, minisitiri w’ingabo w’u Rwanda muri iki kiganiro yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka ku Rwanda kugera aho rufata iya mbere mu gutanga umusanzu warwo mu gucunga umutekano hanze y’igihugu.

Yagaragaje ko u Rwanda nk’igihugu cyahuye n’akaga ko kubura umutekano, rwumva neza ubwihutirwe bwo gukemura ibibazobihuriweho.

Yagize ati: “Amateka yacu yatwigishije agaciro kubudaheranwa, imikoranire no guhanga udushya mu gukuraho imbogamizi. Kuva kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugera ku bibazo biri mu karere kacu, ku mugabane wa Afrika n’isi muri rusange, u Rwanda rwakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano.”

Yibukije ko ibibazo by’umutekano muke byugarije Isi bireba buri wese kandi gukorana biba ari ingenzi cyane.

Ati: “Nta gihugu cyashobora guhangana n’ibibazo by’umutekano muke ari kimwe. Nta mbogamizi itakurwaho mu gihe ibihugu byahuje imbaraga, bigakora ibikwiye.”

Yanavuze kandi ko kuba u Rwanda rutanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano, ni gihamya ko amahoro yagerwaho hose mu gihe hari ukwiyemeza, ubushake bwa politiki n’imikoranire ihamye.

Ati: “Uruhare rwacu mu gutanga umutekano rugenwa n’itegeko nshinga kandi rushyirwa mu bikorwa.”

Yanavuze kandi ko u Rwanda rwujuje imyaka 20 rumaze rutangiye kohereza ingabo zarwo hanze yarwo, nko muri Darfur n’ahandi.

Yashimangiye ko kuva icyo gihe u Rwanda rutangiye kohereza ingabo zarwo hanze yarwo, mu mwaka w’ 2004 , ibikorwa by’amahoro bigenda byaguka ndetse kuri ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.

U Rwanda rufite ingabo n’abapolisi basaga 6000 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudan y’Epfo na Centrefrique, ndetse hakabaho n’abandi bari muri Mozambique ku masezerano y’ibihugu byombi.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *