• Tue. Sep 17th, 2024

Mu gihugu cy’u Bwongereza, Abanyamulenge beretse Isi amateka kuko batazibagirwa ababo baguye mu Gatumba.

Share with others

Mu gihugu cy’u Bwongereza, Abanyamulenge beretse Isi amateka kuko batazibagirwa ababo baguye mu Gatumba.

Hari mu muhango wo kunamira Abanyamulenge baguye mu Gatumba mu 2004, aho kuri iyi nshuro ya 20 mu gihugu cy’u Bwongereza mu gukora uyu muhango wo kw’ibuka, hashyizweho ibuye ry’urwibutso mu gace uyu muhango wabereyemo ko mu mujyi wa Salford.

Aha uyu muhango wabereye ni ahitwa Islington Park ho mu mujyi wa Salford cyangwa mu mujyi wa Manchester.

Nk’uko byavuzwe uku kw’ibuka kwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17/08/2024, byabayemo akarusho ni mu gihe abari muri uwo muhango bashyizeho “ibuye ry’urwibutso” mu rwego rwo kwerekana ko aba Banyamulenge baguye mu Gatumba batazibagirana mu mateka y’isi.

Mu butumwa bwatangiwe muri uyu muhango buvuga ko ahashyinzwe ibuye ry’urwibutso, hazahora hibukirwa “Abanyamulenge baguye mu Gatumba,” ndetse kandi ko hazakorerwa n’ibikorwa bizafasha abasizwe.

Abanyamulenge batuye mu Bwongereza bo bibutse kuri uyu munsi, mu gihe abandi bari hirya no hino bo bibutse ku ya 13/08/2024, usibye ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bibutse ku ya 10/08/2024.

Uyu muhango witabiriwe n’Abanyamulenge benshi harimo n’abaje baturutse muri Amerika, aho no ku mushusho hagaragayemo n’abayobozi bo muri Mahoro Peace Association, usibye Abanyamulenge bitabiriye n’Abongereza ubwabo bahabaye, nk’uko byavuzwe.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.