• Mon. Sep 16th, 2024

Minisitiri w’ubutabera muri RDC ari mu mazi abira.

Share with others

Minisitiri w’ubutabera muri RDC ari mu mazi abira.

Inama nkuru y’abacamanza bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yareze minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, kuri minisitiri w’intebe Judith Suminwa, nyuma yaho afashe icyemezo bahamya ko kibangamira akazi kabo.

Ahagana tariki ya 02/09/2024, nibwo umwuka wabaye mubi hagati y’abacamanza na minisitiri Mutamba, nyuma y’uko imfungwa 129 zari zimaze kwicwa zirashwe, mu gihe zimwe murizo zageragezaga gucika.

Minisitiri Mutamba yari yafashe icyemezo cyo kubuza abacamanza kohereza by’agateganyo muri gereza abatarahamwa ibyaha, kuko kubohereza byongerera iyi gereza ubucucike busanzwe buyugarije.

Uyu muyobozi yikomye abacamanza, asobanura ko mu gihe cyose afashe ingamba zo kugabanya ubucucike muri iyi gereza zirimo gufungura zimwe mu mfungwa, abacamanza bongeramo izikubibye kabiri izasohotse.

Yagize ati: “Natanze impuruza inshuro nyinshi. Baremye ihuriro ryo kundwanya . Ngizi ingaruka. Ibi ni uguteza akavuyo! Buri Cyumweru, abacamanza bohereza imfungwa muri gereza ya Makala, batitaye ku bushobozi bwayo.”

Mu gihe minisitiri Mutamba yateguje abacamanza ko nibarenga kuri iki cyemezo bazahanwa, tariki ya 05/09/2024 bahuye na minisitiri w’intebe Judith Suminwa, bamugezaho imyanzuro bafashe.

Dieudonne Kamuleta usanzwe ari umuyobozi mukuru w’inama y’abacamanza yasabye minisitiri w’intebe ko Guverinoma ikwiye kwirinda kugonganisha inshingano zayo n’iz’abacamanza kubera ko bose bakorera mu nyungu z’abaturage.

Yagize ati: “Mureke kutujyana mu murongo wo kugongana. Dushaka kureba uko twese hamwe twashyira imbere inyungu z’abaturage. Inzego za leta zose zirebwa no kuba ubuzima bw’igihugu bwagenda neza. Dusabwa gukorana kuko twese turi mu nzego z’igihugu.”

Abacamanza bagaragaza ko minisitiri y’ubutabera atari yo ikwiye gufatira urwego rwabo icyemezo. Basobanura ko imyitwarire y’abacamanza ibazwa inama nkuru y’ubucamanza . Gusa Mutamba na we agaragaza ko ari gukora akazi yahawe na perezida Félix Tshisekedi.

Gereza nkuru ya Makala yubatswe mu 1957 ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 1500 gusa, ubu ifungiyemo izirenga 15.000 nk’uko byemezwa na minisitiri w’ubutabera.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *