• Mon. Sep 16th, 2024

Menya ibintu birindwi byangiza umutima harimo n’ibifatwa nk’ibisanzwe.

Share with others

Menya ibintu birindwi byangiza umutima harimo n’ibifatwa nk’ibisanzwe.

Mu busanzwe hari ibintu bikomeye tuzi neza ko bishobora kwangiriza umutima wacu. Usanga abantu benshi bagerageza no kubyirinda kubera gutinya indwara z’umutima.

Ariko burya hari n’utundi tuntu duto dukora tutazi ko dushobora kwangiza umutima wacu. Muri iyi nkuru twabateguriye bimwe mu bintu bito ushobora kwirengagiza nyamara bituma umutima ugenda wangirika cyangwa utangira gukora nabi, nk’uko tubikesha urubuga rwa Health com.

Ibintu birindwi byangiza umutima ugomba kugendera kure.

  1. Kugona

Kugona mu busanzwe ni ibintu bisanzwe ku buryo abenshi tubyirengangiza ntitubyiteho gusa hari igihe bishobora kuvamo ikibazo gikomeye. Rimwe na rimwe kugona bishobora gutera ikibazo cyo guhagarika guhumeka mu gihe usinziriye. Ibyo rero bikaba bishobora gutera ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso wiyongera cyane, guhagarara k’umutima na stroke.

Niba uziko ufite ikibazo cyo kugona cyane, ni byiza kujya kwa mu ganga.

2.Kurya cyane

Kurya cyane ni kimwe mu bintu bishobora gutera umubyibuho ukabije. Umuntu rero ufite ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima nk’umuvudoko w’amaraso. Ni byiza kwirinda kurya ibirengeje urugero kandi ukagabanya n’ibyo kunywa birimo isukari nyinshi.

  1. Kutagira isukari yo mukanwa

Dushobora kwibaza aho ibi bihuriye n’indwara z’umutima ariko burya kuba mu kanwa kawe hafite ibibazo bishobora kugira ingaruka n’ahandi mu mubiri wawe. Kutagira isuku yo mukanwa bishobora kuba byagutera indwara zo mu kanwa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari zimwe mu ndwara zo mu kanwa zifitanye isano n’indwara z’umutima. Nibyiza rero koza amenyo buri gihe nyuma yo kurya.

  1. Kuryama utinze

Kuryama utinze bituma umuntu atagira umwanya uhagije wo gusinzira . Ibi bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye no kubindi bice bigize umubiri wawe n’umutima urimo. Mu busanzwe umuntu aba agomba kuryama amasaha ari hagati ya 7-9. Kudasinzira neza bishobora gutuma hakorwa imisemburo( hormone) ikorwa ari myinshi cyane kurusha ikenewe cyangwa se ari mike cyane. Ibyo rero bikaba byavamo zimwe mu ndwara zikomeye nk’umuvudoko w’amaraso, stroke n’izindi. Ni byiza rero gukora ku buryo ubona umwanya uhagije wo gusinzira.

  1. Guhangayika

Abantu benshi bakunda kugira stress ntibabyiteho kugeza igihe batangiye kurwara zimwe mu ndwara z’umutima. Stress ni kimwe mu bintu bishobora kwangiza imiyoboro y’amaraso. Si ibyo gusa kandi kuko stress igira ingaruka no ku bwonko.

  1. Gukora siporo irenze urugero

Gukora imyitozo ngorarangingo ukarenza urugero bigira ingaruka ku mubiri wawe. Nubwo siporo arinziza ifasha kwirinda zimwe mu ndwara, ariko rero hari abantu bayikora mu buryo bukabije kandi ibyo bigira ingaruka zitarinziza ku mutima.

  1. Kurya amavuta menshi

Amavuta nayo nubwo umubiri wacu uyakenera, iyo abaye menshi cyane bishobora kukuviramo kurwara zimwe mu ndwara z’umutima. Usanga amavuta yatunganirijwe mu ruganda atari meza kuko hari ibyo yongerwamo bitari byiza ku buzima bwacu. Ni byiza rero kurya amavuta make bishoboka.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *