• Tue. Sep 17th, 2024

Mabusu z’ubutasi bwigisirakare cya RDC zitari zizwi zatahuwe.

Share with others

Mabusu z’ubutasi bwigisirakare cya RDC zitari zizwi zatahuwe.

Abashinzwe ubugenzuzi bw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, batahuye mabusu zine zitari zemewe n’amategeko z’ubutasi bwa FARDC bahita banazifunga, zari mu mujyi wa wa Butembo mu ntara ya Kivu Yaruguru.

Izi mabusu, zafungirwagamo abantu mu buryo butazwi, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubugenzuzi bw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).

Bagaragaje ko byakorwaga n’inzego zishinzwe umutekano, by’umwihariko abasirikare bo muri regiment ya 34.

Bivugwa ko aha hantu hifashishwaga n’abasirikare mu kuburizamo ibikorwa bitemewe byinjira mu mujyi wa Butembo, ariko bikaba byagaragaye ko ahubwo abasirikare bahakoreshaga mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Umuvugizi w’igisirikare muri Butembo, major George Nkuwa, yavuze ko urwego rwa polisi nk’urwego rw’ubutabera, rukwiye gushyira imbaraga mu gukurikirana no kugenzura ibikorwa nk’ibi, kandi bakagenda ku mabwiriza aturuka hejuru ku rwego rw’igihugu, aho kwishora mu bikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu.

Nyuma y’ifungwa ry’izi mabuso zakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Butembo rizwi nka REDHO ryishimiye iki cyemezo.

Umuhuzabikorwa w’iri huriro, Muhindo Wasinywa, yavuze ko Redho yakiriye neza ifungwa ry’izi mabuso zitemewe n’amategeko zifashishwaga n’inzego z’umutekano n’iza gisirikare. Avuga ko iyi ari intambwe nziza iganisha kubutabera.

Yasoje asaba ko inzego zose zigomba gukora zigendeye ku mabwiriza yaturutse hejuru, kandi hakaba hajyaho mabusu imwe izwi mu rwego rwo kwirinda ko ibi byazongera kubaho.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *