• Tue. Sep 17th, 2024

Ingabo za RDC zirashinjwa kugaba ibitero mu baturage i Masisi.

ByBruce

Sep 10, 2024 #Fardc, #Imirwano, #M23, #Masisi
Share with others

Ingabo za RDC zirashinjwa kugaba ibitero mu baturage i Masisi.

Umutwe wa m23, binyuze mu muvugizi wayo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka wamaganye wivuye inyuma ibitero ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, wagabye kuri uyu wa Kabiri tariki 10/09/2024, mu duce two muri teritware ya Masisi, ahatuwe cyane.

Kuva ku cyumweru hakomeje kumvikana imirwano hagati ya m23 n’igisirikare cya RDC, aho no kuri uyu wa mbere w’ejo hashize imirwano yavuzwe mu gace ka Muheto no mu nkengero zako.

Kuri uyumunsiho imirwano yakomereje mu duce twa Katale, Kaniro no mutundi duce turi hafi yaho.

Inyandiko umuvigizi wa m23 yashyize hanze yamaganye yivuye inyuma ibi bitero by’ingabo za RDC byibasiye abaturage bo muri utu duce two muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu Yaruguru.

Kanyuka yanditse agira ati: “Twamaganye cyane ibitero simusiga byagabwe n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa byibasiye abaturage b’abasivile baturiye uduce dutuwe cyane nka Katale, Kaniro no mu nkengero zaho.”

Yashimangiye ibi avuga ko ibi bitero byatangiye igihe c’isaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri.

Inyandiko za Lawrence Kanyuka ntacyo zatangaje kubyoba byangirijwe n’ihuriro ry’ingabo rya RDC ririmo FDLR, FARDC, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi na SADC.

Gusa, yavuze ko ingabo za m23, zo, zizakomeza kurengera abaturage, kandi ko zirwana kinyamwuga, mu rwego rwo kugirango zisubize ibitero iyo biba byaturutse.

Ku rundi rundi, amakuru ava muri ibyo bice, avuga ko uyu mutwe wa m23 wasubije ibyo bitero inyuma, ndetse wigarurira n’agace ka Gatale no mu nkengero zako.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *