• Tue. Sep 17th, 2024

Imibare yabaguye muri gereza ya Makala ikomeje kwiyongera.

Share with others

Imibare yabaguye muri gereza ya Makala ikomeje kwiyongera.

Byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa, Patrick Muyaya, aho yavuze ko abapfiriye muri gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu biyongereye.

Amasasu yahitanye imfungwa zari zifungiye muri gereza ya Makala yumvikanye mu gitondo cyo ku itariki ya 02/09/2024, nyuma y’uko zari zagerageje gucika, nk’uko abategetsi ba RDC bakomeje kubyigamba muri icyo gihe.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Jacquemain Shabani, yatangaje ko imfungwa 129 ari zo zapfuye, zirimo 24 zarashwe n’abacungagereza, hakomereka 59, izindi z’abagore zifatwa ku ngufu.

Iyi mibare yaje guterwa utwatsi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, isaba ko habaho iperereza ryigenga ryafasha Abanyekongo kumenya imibare nyakuri y’abapfuye n’abakomeretse.

Rero, umuryango wa FBCP(Foundation Bill Clinton Pour la paix), uyobowe na Emmanuel Adu Cole, wagaragaje ko hari imfungwa za Makala 1.767 zaburiwe irengero nyuma y’uko kugerageza gucika gereza.

Mu gihe Patrick Muyaya ku itariki ya 09/09/2024 yatangaje ko perezida Félix Tshisekedi yasabye abari gukora iperereza ku byabereye muri gereza ya Makala kugaragaza ibyavuyemo mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Yagize ati: “Ariko birababaje. Umubare w’Abapfuye wari 129, ariko ubu hiyongereyemo babiri bazize ibikomere bakuye muri iki kibazo. Icyo twahisemo ni ukugaragaza ukuri, bitandukanye n’iby’abanyapolitiki bashaka kuyobya.”

Yakomeje agira ati: “Hafashwe n’ingamba zirimo gufasha abagore bose bafashwe ku ngufu kandi ibiro bya Loni bishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu byinjiye muri iri perereza kugira ngo buri wese amenye ukuri ku byabaye.”

Minisitiri w’ubutabera wa RDC, Constant Mutamba, kuri izi tariki 09/09/2024, we, yatangaje ko abagore 48 bafatiwe ku ngufu muri gereza ya Makala ubwo habagaho igeragezwa ryo gucika. Mu bashinjwa kubafata ku ngufu harimo abacungagereza.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *